Kayonza: Ndego ntibagisuhuka kubera gahunda yo kuhira imyaka

Bamwe mu bahinzi bo mu Kagari ka Byimana, Umurenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza, bavuga ko guhinga kinyamwuga byatumye bagira umusaruro mwiza, ntibongera gusuhuka kubera amapfa kuko basigaye bavomerera imyaka.
Abo bahinzi bibumbiye muri Koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana, bishimira ko umusaruro wiyongereye kubera gahunda Leta yabagejejeho yo kuhira ibinyujije mu mushinga wo kuhira no kubungabunga ibyogogo mu Karere ka Kayonza (KIIWP)
Bamwe bavuga ko mbere bagiraga ikibazo cy’izuba ryatumaga imyaka yuma ndetse bagasuhuka kubera amapfa.
Nyandwi Pascal wo mu Kagali ka Byimana, mu Murenge wa Ndego akaba ari umuhinzi ndetse n’umuyobozi wa koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana yavuze ko hakunze kuva izuba ntibeze.
Yagize ati: “Ubundi Ndego ni ahantu hava izuba ryinshi, mbere tutaratangira kuhira wasangaga duhinga tukarumbya, iyo imvura yagendaga aho imyaka yabaga igeze ni ho yahagarariraga. Ariko nyuma atwaje kugira umufatanyabikorwa adufasha kuhira dukoreresheje imirasire y’izuba kuri hegitari 20.
Umusaruro wariyongereye nko kuri hegitari twezagaho ibilo 500 z’ibigori none ubu dukuraho toni 5.”
Akomeza asobanura ko KIIWP yabongereye ubumenyi naho ubundi bahingaga bacungana n’imvura, batazi ibyo gukoresha ifumbire, ariko ubu bategura imirima kare, bakaba baba banafite ifumbire y’imborera n’imvaruganda, bagahingira ku gihe, imvura yacika bakifashisha sisitemu yo kuhira.

Yagize ati: Uyu mushinga watugiriye inama yo kwinjira mu butubuzi bw’imyumbati, mu murima w’icyitegererezo baduha ifumbire, imbuto agoronome akaza akadufasha guhinga kinyamwuga. Ni bo badukuye mu kweza ibilo 500 kuri hegitari none tweza toni 5 byatuzamuriye iterambere mu rugo, twihaza mu biribwa, tukanasagurira amasoko.”
Umuhinzi Nyirarukundo Gloriose, wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego, akaba ari umunyamuryango wa Koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana yavuze ko izuba ryakundaga kubibasira ariko kuhira byabaye igisubizo.
Ati: “Izuba twaraciyemo, ryabaye mu 2017-2018, abafatanyabikorwa batuzaniye amazi ariko twahise dushinga iyi koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana, bahise batuzanira amazi akoreshwa n’imirasire, ariko nubwo ari make ntabwo bihwanye n’uko twari tumeze mbere.”
Ku bijyanye no kuhira no kunoza imirire, yagize ati: “Imboga ntitukizigura, hari uturima tw’intangarugero twerekeraho abahinzi bikadufasha kunoza imirire, ubu nta mwana n’umwe mu Kagari ka Byimana uri mu mirire mibi.”
N’abatari muri koperative bahamya ko ibyiza by’umushinga wo kuhira bibageraho.
Bampire Olive utuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Byimana, mu Murenge wa Ndego yavuze ko KWIIP yabafashije cyane.
Ati: “Yadufashije kubona imbuto, kuko mbere twabonaga imbuto bigoranye, tutayibona tugahinga imyumbati bita gitaminsintitubashe kubona ibiutunga abana, ariko ubu dusigaye tuybaona ibibatunga, imyumbati hose irahari buri muturage afite imyumbati, inzara ntayigihari n’abafite amasambu hano ku biyaga barahinga ibigori tukabona aho duhahira, ntitukibura ibigori, dufite imboga hafi, twanogeje imirire.”
Yongeyeho ko kuba baragejejweho uburyo bwo kuhira byatumye buhira imboga, bahinga ibishyimbo, ibigori Ndetse n’imyumbati mu rwego rw’ubutubuzi basigaye bihaza mu biribwa.
Umuyobozi w’umushinga KIIWP Uwitonze Theogene yasobanuye ko ari umushinga wo kuhira imyaka no kubungabunga amabanga y’imisozi ukorera mu mu Karere ka Kayonza, ugamije gufasha guhangana n’amapfa akomoka ku mihindagurikire y’ibihe no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Yagize ati: “Mu 2016 Akarere ka Kayonza kari mu Turere dufite ikibazo cy’imirire mibi n’ibiribwa bidahagije, amatungo yicwaga n’umwuma ndetse wareba ku misozi ukabona yambaye ubusa.”

Yakomeje asobanura ko Akarere kari gafite ikibazo gikomeye cy’amapfa hatekerejwe uko ako gace kabona amazi hashyirwaho umushinga wo kuhira ndetse n’ibindi bikorwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Hakozwe amadamu yo kuhira 15[….] muri Werurwe 2023 Hari hamaze gukorwa amadamu 15 inka zikabona uko zuhirwa, ashyirwamo amazi ngo amatungo azayakoreshe, nayikondo 20, amaterasi kuri ha 1300, ibiti by’imbuto ziribwa mu kurinda isuri no kunoza imirire kuri hegitari 1550 harimo ibiti by’avoka 100 000, imyembe ibihumbi 160, ibinyamacyunga 60 000, ibifenesi 60 000, ibinyomoro 60 000.”
Icyiciro cya 2 cyubakiye ku cya 1, ariko kigakora ibikorwa binini ahakozwe inyigo ha 2250 zigomba kujyamo ibikorwa remezo byo kuhira imyaka, ahuma cyane mu Murenge wa Ndego hazuhirwa kuri ha 2000 amazi azakurwa mu biyaga buhire imyaka bakoresheje imashini zuhira zizenguruka.
Hateganywa kuzuhira ibishyimbo, ibigori, n’indi izamura imibereho y’abaturage harimo imboga, imbuto, umuceri ku mabanga y’imisozi hahingwe ibihingwa byihanganira izuba nk’imyumbati.
Ni umushinga ufite intego yo kuzarangira ugeze ku miryango 40 000.
KIIWP2 ni Umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
