Kayonza: Murundi: Amazi yo kuhira amatungo yabaye igisubizo ku baturage

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murundi bavuga ko baruhutse gusangira amazi n’inka no gukora ingendo ndende, kuko kuva aho Leta ibegereje ibikorwa remezo by’amazi meza afatiwe ku madamu yo kuhira inka, abaturage nabo baboneyeho bahabwa amazi meza yatunganyijwe.
Nti byari kuba bihagije kubonera amatungo amazi, abantu bo ntibayabone, ni yo mpamvu Leta ibinyujije mu mushinga KIIWP II yabonye ko ari byiza ko n’abaturage bahabwa amazi meza, bityo amazi yo kuhira amatungo, anaba igisubizo ku baturage.
John Mukurarinda yavuze ko mbere yo guhabwa amazi meza abaturage bavomaga amazi n’inka zishotsemo.
Yagize ati: “Mbere hari akajagari abaturage buhiraga inka mu gishanga n’abaturage bavomamo ubona bivangavanze. Ndetse mbere ku bafite amadamu hari ubwo bapfaga amazi ariko ubu byrakemutse aho hubakiwe ibibumbiro.”
Yakomeje asobanura ko mu gihe cy’izuba bavomaga mu gishanga amazi abahenda, ariko kuva babakoreye robine byabaye igisubizo.
Yagize ati: “Igihe cy’izuba twavomaga mu gishanga amazi akagera imusozi ijerekani ihagaze amafaranga 500, naho ubu byaroroshye ijerekani ubu igura amafaranga y’u Rwanda 100. Ubu twabonye akazi, kandi ubu hari umutekano n’isuku byose akavuyo kari gahari ko kurwanira inka n’amazi karagabanyuka.”

Dusingize Angelique utuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi yavuze ko mbere yo kubona amazi meza ubuzima bwari bubi barwaragurikaga.
Yagize ati: “Tutarabona amazi meza, ubuzima bwari bubi turwaragurika bitewe n’amazi mazi kuko idamu ni amazi mabi adatemba. Kuyavoma byaratugoraga twaturukaga kure ku buryo kugera ku idamu byantwaraga nk’isaha n’igice. Twanahuriragamo n’inka zishotse, yabaga ari ibirohwa. Naho ubu robine twarayibonye, turanywa amazi meza nta ngaruka atugiraho.”
Ntabyera Innocent wo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, yavuze ko kuba barahawe amazi meza byabahinduriye ubuzima kuko mbere bavomaga mu gishanga ndetse n’inka zishokamo.
Yagize ati: “Tutarabona amazi meza, twese twavomaga ayo mu gishanga atemba inka zajyagamo natwe tukajyamo tukavoma, ugasanga umuntu asheshe uruheri ku mubiri, ariko ubu aho tuboneye amazi meza, ubuzima bwarahindutse abana ntibakirwara inzoka zo mu nda n’uruheri rwarakize, ubu tunywa amazi meza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon yavuze ko amadamu afasha inka kubona amazi yo kunywa ndetse ko n’abaturage bubakiwe amariba bavomaho amazi meza.
Ati: Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NSR), cyari kirimo kureba igipimo cy’indwara zandurira mu kunywa amazi mabi cyangwa umwanda hirya no hino mu giturage, bwagaragaje ko imibare yahindutse ubu umuntu yabaga yumva kunywa amazi mabi y’igishanga nta yandi mahiotamo afite, ariko ubu ashobora gushora inka aho zigomba gushorwa, noneho akajya kuvoma amazi aho agomba kuyavoma.”
Yakomeje asobanura ko mu 2017 Akarere ka Kayonza kari kuri 48% naho muri Werurwe 2024 kageze kuri 82% ku gipimo cy’amazi meza abaturage babona nibura badakoze metero 500, kandi intego ni ukugera ku 100%.

