Kayonza: Kubura Network bihombya abatuye ako Karere

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Kayonza bavuze ko hari tumwe mu duce batuyemo tugaragaramo cyane ikibazo cyo kubura ihuzanzira (Network) bakaba bahura n’ingaruka mu kazi bakora ndetse guhamagara cyangwa guhamagarwa bikaba bibateza igihombo,bagasaba inzego bireba ko bafashwa bakava mu bwigunge.

Abaturage mu bice by’umugi no mu byaro muri aka Karere bemeza ko hari tumwe mu duce tugaragaramo cyane ikibazo cyo kubura ihuzanzira (Network cyangwa Reseau) ku matelefoni yabo, ahandi ikaboneka icikagurika. Ngo hari n’abakora ibilometero kugira ngo bajye guhagarara ahaboneka ihuzanzira kugira ngo babashe guhamagara.

Uwimana Rebecca atuye mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, yavuze ko guhamagara cyangwa guhamagarwa hari igihe byanga bigatuma ahura n’ibihombo mu kazi akora.

Yagize ati: “Kubona ihuzanzira hano ni tombola, nk’ubu mu rugo hari abangemurira amata bayakuye ku ikusanyirizo rya Buhabwa, hari igihe muhamagara nshaka kumubwira ko nkeneye menshi telefoni ye nkayibura cyangwa namwandikira ubutumwa bugufi ntibugende.

Iki kibazo kandi agihuriyeho na Kubwimana Andree utuye mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, akaba akorera kampani icuruza amatara akoresha ingufu z’imirasire y’izuba.

Yasobanuye ko mu Kagari batuyemo ihuzanzira zigorana bikabasaba kuva mu rugo bakajya ahirengeye. Ibi ngo bimugiraho ingaruka mu kazi kuko hari igihe atamenya amakuru.

Yagize ati: “Njye kubona network binsaba kuva mu rugo nkahitarura ku buryo ngenda metero zirenga 500 nshaka uko nasoma ubutumwa bwo ku kazi. Ibi bingiraho ingaruka kuko hari igihe gahunda yo ihinduka nkazinduka cyangwa nkakererwa, ugasaga ku kazi barantonganya”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yagize ati: “Haracyari ibice bitandukanye mu gihugu bigifite ibibazo bya serivisi zinoze z’itumanaho ahatari network cyangwa aho igenda buhoro. Twatangije gahunda n’ibigo by’itumanaho kugira ngo nibura mu myaka itatu iri imbere tuzabashe kuziba icyuho cy’iminara ikenewe kuba yakubakwa.

Mu gihe cya vuba hazaboneka indi minara mishya ariko noneho mu myaka itatu tuzabe twazibye icyuho gihari”.

Yakomoje asobanira ko atari mu mijyi gusa hagaragara icyo kibazo kuko no ku mipaka y’u Rwanda usanga hari imiyoboro yo mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda igaragara mu matelefoni yabo, bakabura ihuzanzira ry’imiyoboro bakoresha.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) igaragaza kuri ubu mu Rwanda ko hari iminara igera ku 2,800; kugira ngo ikibazo cy’ihuzanzira gikemuke hakaba hakenewe iminara irenga 2,000. Intego ni uko izaba yubatswe mu myaka itatu iri imbere.

MINICT ivuga ko bitarenze mu kwezi kwa Mutarama 2024 hazaba hongeweho iminara 200. Ibi bikaba bikorwa ku bufatanye bwa Leta n’ibigo by’itumanaho.

FAUSTIN NSHIMIYIMANA

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE