Kayonza: Kabarondo abacuruza bodaboda batezwa ibihombo n’ imireko ibayoboraho amazi

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu bacuruza inkweto zikoze muri Palasitike zikunzwe kwitwa Bodaboda mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no kuba bacururiza hejuru ku gasongero k’inyubako y’isoko ahadasakaye, imvura yagwa imireko ikabayoboraho amaziinkweto zikivanga ku buryo bibateza igihombo.

Abacuruzi bavuze ko bamaze ibyumweru bitatu bakuwe hasi mu kibuga aho bacururizaga hamwe n’abacuruza ibyo kurya, bashyirwa ku gasongero k’inyubako ahadasakaye ngo abe ariho bacururiza bodaboda ku buryo batewe impungenge n’ibihe by’imvura n’izuba kuko bibateza ibihombo.

Mutamba Georgette yagize ati: “Ni hejuru y’inzu, ni ku zuba ryinshi ku buryo inkweto ducuruza zishya zikanuka ndetse izindi ugasanga zarifungafunze kubera kotswa n’izuba. Natwe ubwacu ntituriho neza kandi dutanga imisoro nk’abandi bose. Inyubako yaruzuye batwohereza ahantu habi ku buryo mu minsi ishize imvura yaguye imireko yose ituyoboraho amazi ku buryo inkweto zacu zivanze.”

Zirimabagabo Donat ati: “Aho twahoze dukorera hasigaye abacuruza ibiribwa, natwe tukifuza ko aho kugira ngo tumererwe nabi; natwe badusubiza aho hasi. Turasabwa imisoro kandi hano ntitubona abaguzi kuko ni ku nyubako hejuru ku buryo n’umwe uje atubwira ko atazagaruka. Twagerageje gusaba ko twasubira hasi ariko baratwangiye.”

Abayezu Joyce nawe yagize ati: “Aha hantu ni habi kuko izuba ziducanaho tukabura aho turyugama ndetse n’ufite umutaka ugasanga utwawe n’umuyaga. Twibaza impamvu ari twe gusa bazanye hejuru y’iyi nzu. Njye ubutaha sinzahagaruka kuko nta mafaranga mbona bitewe nuko abakiliya baza hano hejuru ari mbarwa. Twifuza ko badushakira umwanya hasi natwe tugakomeza gutunga imiryango yacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko iki kibazo bakizi kandi hari gahunda yo kubaka isoko bazakoreramo.

Yagize ati: “Biteganyijwe ko isoko rizubakwa mu byiciro bibiri kuko uyu munsi mu mihigo y’Akarere dufitemo kuba irindi soko rizashyirwamo amahangari kubera ko dufite ibyiciro birimo n’ibiribwa bizajyamo. Icyo twakwizeza abaturage ni uko hari gahunda yo kubaka ikindi cyiciro kizunganira ririya soko ryuzuye.”

Uretse kuba imvura n’izuba bibangiriza ibyo bakora, banavuga ko aho bashyizwe nta bakiiya bahagera kuko ari ku gasongero k’isoko bituma hatagera abakiliya benshi.

Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Kabarondo riherereye mu Karere ka Kayonza ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1,2 Frw.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Sibomana Athanase says:
Nzeri 30, 2024 at 4:20 pm

Ibi bintu nabwo bikwiye murwagasabo kko aka nakarengane nabwo byakagombye kubaho rwose

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE