Kayonza: Inka ntizikigandara kandi ntizakamwa zituhiwe

Aborozi bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, ubuyobozi bw’ikusanyirizo ry’amata rya Buhabwa n’Ubuyobozi bw’Ibanze bahamya ko nta nka zikigandara kandi ko umukamo ujyana n’uburyo inka zuhirwa, kuko inka itakamwa itabonye amazi.
Umwe mu borozi b’inka Gisagara Felicien, utuye mu Mudugudu wa Murundi, yabwiye Imvaho Nshya ko batarabona amazi umukamo wari muke, ariko ko kuva aho begerejwe amazi na Leta binyuze mu mushing awa KIIWP, ku buryo ink zishoka neza zyatumye n’umukamo uzamuka.
Yagize ati: “Amadamu yahinduye ubworozi bwacu, umukamo warazamutse kuva Leta yatwegereza amazi binyuzw mu mushinga KIIWP watwubakiye ibibumbiro hakayoborwamo amazi aruruka mu madamu. Mbere kugira ngo ubone litiro 5 ku munsi byari bikomeye none ubu ku ikusanyirizo ngemura litiro 30, cyangwa 35.”
Yongeyeho ko nta nka zikigandara kandi ko ibikorwa by’amazi byanatumye bashishikarira korora inka z’umukamo.
Ati: “Twangiye gushaka inka z’umukamo zongera umukamo kuko twabonye amazi. Ugereranyije na mbere twagiraga ikibazo cy’inka zigandara kubera kubura amazi n’umunaniro, ubu zararuhutse zazamuye umukamo nibura 80% umukamo urahari, abantu babonye inka z’umukamo kuko ubu abantu baranywa ndetse bakagemura ku ikusanyirizo bakabona amafaranga.”
Shyaka Sam utuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagali ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi yavuze ko mbere nta mazi bari bafite byatumaga inka zirumanga ntizitange n’umukamo ukaba muke.
Ati: “Twari dufite inka ugasanga ikamwa litiro 1, ugasanga umuntu afite inka nka 20, ariko ntashobora gukama litiro 20. […..] ho tuboneye amazi y’ibidamu twagejejweho n’umushinga KIIWP, inka ziduha umukamo . Nta nka zikigandara.”
Umuyobozi wa’ikusanyirizo ry’amata rya Buhabwa (MCC Buhabwa), Sebudandi Stephen yavuze ko nta nka zikigandara kuko amazi ari hafi.
Yagize ati: “Ikibazo cyari gikomeye mbere ni uko amatungo yagandaraga yarapfaga azize umwuma n’ingendo ndende zikaruha. Inka z’inyarwanda zakoraga urugendo rurerure hakaba nubwo zigandaye, hakaba nubwo zitakaza ibilo guhorota wayijyana ku isoko ukaba utabona amafaranga, ariko aho amazi abonekeye, umutekano w’amatungo wariyongereye.”
Yongeyeho ko nta mukamo waboneka inka zitanyoye amazi (zitashotse, kandi ko binagira ingaruka ku nyungu z’abaturage muri rusange.
Ati: “Ku mukamo ho byari akarusho, ntabwo inka ishobora gukamwa itanyoye amazi, ntabwo inka yakamwa yarushye, iyo ifite ibyo bibazo ntishoboira gukamwa, kandi iyo itakanmwe umworozi aba ya yahombye,icyo yagombye kuvana mu bworozi aba atari bukibone. abayanywa n’abayavanaho ibibatunga.”
Sebudandi yavuze ko kuba amazi yarabonetse muri Murundi, agace karimo ubworozi bw’inka byazamuye imibereho y’abahatuye banatangira gutekereza cyane ku korora inka zitanga umukamo.
Yagize ati: “Mbere twakiraga umukamo ungana na 3000 litiro mu zuba mu mvura tukagera ku 8000 ubu ni litiro 12 000, turateganya kugera ku 20 000 kuko twabonye Amadamu ndetse n’imodka izana amazi, Abantu barimo kuvanamo inka za gakondo bazisimbutsa izitanga umukamo. Kuri ubu abantu barimo kwinjira mu bworozi bw’inka zitanga umukamo kuko isoko rihari, bagemura hano ku ikusanyirizo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mugisha Benon na we ahamya ko uko inka zifashwe, ari mu kubona ubwatsi n’amazi byatumye umukamo uzamuka.
Ati: “Inka aborozi bafite ku gipimo nibura cya 60% zigaburiwe neza zikuhirwa zitanga umukamo kuko byaragaragaye neza ko umukamo uzamuka.”
Ashingiye ku mibare yagize ati: “Dushingira ku mibare, uko ubuzima bw’abaturage bwagiye buhinduka kuko kuri MCC Buhabwa ni bwo bwa mbere bakiriye hejuru ya litiro 10 000 mu myaka yose yabayeho mu bworozi, Ni bwo bageza mu kwezi kwa 6 bacyakira amata agera muri litiro 10 000.”
Asobanura ko byatewe nuko inka zibona amazi hafi kandi aborozi bakaba branahuguriwe gutera ubwatsi. Yagize ati: “Byatewe nuko ibikorwa remezo byegerejwe aborozi, amazi akaboneka hafi, aborozi bagatera ubwatsi babifashijwemo na KIIWP n’urugendo inka zakoraga zijya gushaka amazi rwaragabanyutse, kuko uko inka ikora urugendo rugufi ikanabona amazi hafi ni nako ikora amata menshi.”
Mugisha Yashishikarije abaturage muri rusange kubungabunga ibikorwa remezo ari amadamu, amavomo (nayikondo) begerejwe kuko bibafitiye akamaro, bizamura imibereho yabo.

