Kayonza: Barashimira Leta y’u Rwanda ibikorwa by’iterambere yabagejejeho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza barashimira Leta y’u Rwanda uburyo ibegereza ibikorwa remezo bikakabafasha kwiteza imbere, ubuzima bwabo bugahinduka bwiza.

Abo baturage babigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yari kumwe n’intumwa za rubanda, Meya w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi n’abagize inama y’umutekano ku rwego rw’Intara bitabiriye inteko y’Abaturage bo Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo.

Abatuye uyu Murenge babwiye abayobozi ko bashimira Leta y’u Rwanda ku bikorwa by’iterambere yabagejejeho birimo amazi meza, Amashanyarazi, Amashuri, amavuriro, no kuba baratunganyirijwe igishanga.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi yagaragaje ishusho y’iterambere rimaze kugerwaho mu Murenge wa Mwiri aho kugeza ubu hamaze kugezwa ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, amazi meza, imihanda, amashuri n’amavuriro bifasha abatuye uyu Murenge mu iterambere.

Ni muri gahunda yo kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage no kongera imbaraga mu ngamba zo kwihutisha iterambere.

Ubutumwa Guverineri n’Abadepite bagejeje ku baturage ba Mwiri bwibanze ku gukangurira abaturage kurwanya no kwirinda ibyaha, basabwe kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho, korora kijyambere, kubana neza mu mahoro no kwirinda amakimbirane no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Kanyamihigo yashimiye abayobozi bitabiriye inama ubufatanye bubaranga mu kwicungira umutekano, yabasabye gukangurira abaturage kwirinda ibyaha birimo konesha imyaka kuko biteza amakimbirane mu baturage. Abibutsa kujya batanga amakuru ku gihe.

Meya Nyemazi yashimiye ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage n’abayobozi bikaba byihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta n’iterambere muri rusange. Yavuze ko abatuye uyu Murenge bamaze gukusanya asaga Miliyoni icumi y’imisanzu y’Ubwisungane mu kwivuza ya 2023/2024.

Muri iyi nteko y’abaturage, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage. Ibibazo byabajijwe n’abaturage yabishakiye ibisubizo ibindi abiha umurongo.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo (Foto Akarere ka Kayonza)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE