Kayonza: Ba Mutimawurugo bafite uruhare ntagereranywa mu muryango

Mu Karere ka Kayonza hateraniye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, hagarukwa ku butumwa bw’uko ba Mutimawurugo bagira uruhare rutagereranywa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu.
Iyo Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore bo mu Karere ka Kayonza ifite Insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Umugore imbarutso y’iterambere muri byose ni inkingi y’umuryango utekanye’.
Abitabiriye inteko rusange barebeye hamwe ibyagezweho mu mihigo ya ba Mutimawurugo mu mwaka w’imihigo wa 2021-2022 bungurana ibitekerezo ku biteganyijwe gukorwa mu mwaka w’imihigo 2022-2023.
Afungura iyi nteko rusange, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harelimana Jean Damascene yashimye uruhare Inama y’Igihugu y’Abagore yagize mu mihigo ya 2021-2022.
Ati: “Turashima uruhare ntagereranywa Inama y’Igihugu y’Abagore yagize mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022.”
Yasabye abagore bitabiriye inteko rusange gukomeza kugira uruhare mu gukemura amakimbirane agaragara mu miryango, hakimakazwa ibiganiro hagati y’abashakanye.
Visi Meya Harelimana yibukije ko amakimbirane agira ingaruka ku bagize umuryango, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kuyirinda.
Ati: “Amakimbirane agira ingaruka ku bana zirimo guhanganyika, kunanirwa kwiga ndetse no guta ishuri. Amakimbirane afite ingaruka ku bukungu bw’umuryango kuko ahari amakimbirane abawugize badakora”.
Yabasabye kurwanya inda ziterwa abangavu bashyira imbaraga mu mugoroba w’umuryango, kurwanya imirire mibi mu bana kugira isuku no gutoza abana umuco, indangagaciro ziranga Abanyarwanda n’ikinyabupfura.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Karere ka Kayonza, Tunga Catherine yagaragaje ko muri uyu mwaka w’imihigo bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuremera abagore batishoboye, kubakangurira kujya mu makoperative n’ibimina mu rwego rwo kwihangira imirimo no gukorana n’ibigo by’imari.
Bahuguye kandi ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya imirire mibi, gukora uturima tw’igikoni no gutera ibiti by’imbuto.
Mu isuku n’isukuru abagore bigishijwe uburyo bwo gukurungira inzu.
Mu butabera, imiryango yahawe amahugurwa ku buryo bwo kurwanya ihohoterwa iryo ari ryose rikorerwa mu miryango. Bakurikiranye kandi bagira inama imiryango yabanaga mu makimbirane.
Tunga yavuze kandi ko bakoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage bitabira umuganda n’ibindi.
Abitabiriye inteko rusange bahawe ikiganiro ndetse bungurana ibitekerezo ku ruhare rw’umugore mu iterambere, uburenganzira bw’umwana n’inshingano z’Inama y’Igihugu y’Abagore.
Bibukijwe ko umugore ari umutima w’urugo, basabwa gukomeza kuba umutima muzima, gutoza abana uburere bwiza no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere umuryango n’Igihugu muri rusange.






