Kayonza: Abarokotse Jenoside bifuza ko ku rugomero hashyirwa ibimenyetso by’amateka

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Mirenge ya Nyamirama na Ruramira mu Karere ka Kayonza, barifuza ko hashyirwa ibimenyetso by’amateka bafite yihariye ku rugomero ruri hagati y’iyo Mirenge haroshywe Abatutsi bari hagati ya 2 000 na 2 500.

Bavuga ko hari abavandimwe babo, inshuti n’abandi bavaga hirya no hino bajugunywemo, bagasaba inzego bireba kuhashyira ibimenyetso bya Jenoside kuko hakuwemo isaga 800 gusa, indi igaheramo kugira ngo bahe agaciro imibiri yahezemo no kwirinda ko hari abahinga iruhande rwaho bahavogera.

Mu mwaka wa 2020 Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC n’izindi bakamije urwo rugomero hakurwamo imibiri isaga 800, ariko bitewe n’uburebure bwacyo imashini zikaba zarakoze bigera aho zigwamo. Nyuma bafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo gukuramo imibiri.

Seminega Egide, uhagarariye imiryango y’abafite ababo bajugunywe muri palage

Yagize ati: “Abakoze Jenoside biyambuye ubumuntu bica imiryango yacu bayijugunya mu byobo, mu mikoki, indi iratwikwa n’ahandi ariko by’umwihariko inaha bayijugunyaga mu rugomero. Aya mazi arimo imibiri myinshi ariko kandi ntakizatubuza guhora tuhibukira.”

Niyonsenga Sylvie ni umwe mu barokokeye mu cyahoze ari Komini Muhazi ubu ni mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko nyina umubyara yari yarashatse i Ruramira akaba ari naho yahungiye mu gihe cya Jenoside. Yemeza ko Abatutsi benshi bishwe ndetse bakajugunywa mu rugomero rwatangaga amazi ku bahinzi bahingaga mu gishanga.

Niyonsenga Sylvie yifuza ko hashyirwa ibimenyetso by’ayo mateka, kuko byafasha mu kunoza ibikorwa byo kwibuka no guha agaciro ababo batabashije gukurwamo.”

Yagize ati: “Twishimiye ko batweretse ubushake bwo gukuramo imibiri nubwo hari indi irimo. Gusa ariko hasigaye kuhazitira no kuhashyira ibimenyetso ku buryo tuza kuhibukira buri wese agasobanurirwa amateka yo kuba hari Abatutsi bakirimo. Kuba hatazitiye abahinzi bahinga ku nkuka, ubona baratangiye kurengera. Birabangamye kuba havogerwa kandi hakabungabunzwe.”

Kabeja Gilbert afite imiryango ye yajugunywe muri urwo rugomero yagize ati: “Abarokotse dufite imbaraga n’ubushobozi, tuzasaba inzego zitandukanye batwemerere dushyiremo imbaraga zacu ariko aha hantu tuhagire urwibutso. Ntibihagije ko tuza tugashyira indabo mu mazi bikarangira aho ariko nibura tuzahashyira n’ikimenyetso cyuko haguye abantu bacu.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas yashimye Leta yagize ubushake igakura imibiri muri iki cyuzi, ariko akifuza ko hashyirwaho ibimenyetso bigaragaza ko habitse amateka y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Yagize ati: “Icyo twashimye cyatumye tunashyira agahinda nubwo hari imibiri yaba yarasigayemo ni ubushake bw’ubuyobozi bwari bwose. Sinzi agaciro byatwaye ariko nkurikije imbaraga zakoreshejwe ni miliyoni na miliyoni nyinshi. Dufite ibyifuzo byuko hashyirwa ibimenyetso hagakomeza kubungabungwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari gukora ibishoboka byose ngo hashyirweho urwibutso.

Yagize ati: “Igisiagaye hano twakwemeza ni ikigendanye no kuhashyira ibimenyetso ku buryo tuzajya tuza kuhibukira buri mwaka kugira ngo tujye dukomeza kuhibukira no guha agaciro abahaguye.”

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kayonza butangaza ko kuva mu 1995 kugeza mu mwaka wa 2020 muri urwo rugomero hakuwemo imibiri igera kuri 800 yonyine.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE