Kayonza: Abarokotse Jenoside bifuza gufashwa kujya guha icyubahiro abashyinguye i Ngara

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kayonza, basaba ko bajya bafashwa bakajya kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w’Akagera, imibiri yabo ikaba ishyinguye mu rwibutso rwa Ngara muri Tanzania.

 Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko hari ababyeyi babo, abavandimwe n’inshuti bishwe bajugunywa mu mugezi w’Akagera, kuri ubu imibiri yabo ikaba ishyinguye mu rwibutso rwa Ngara ruri mu Ntara ya Kagera muri Tanzania.

Rutagunyira Damascene yavukiye ndetse arokokera i Kabarondo yagize ati: “Hari inshuti n’abavandimwe banjye bishwe bajugunywa mu mugezi w’Akagera. Icyifuzo cyacu ni uko Leta yadufasha tukajya tujya kwibuka ababashize gushyingurwa mu rwibutso rwa Ngara. Tugeze aho bashyinguye byadufasha kuruhuka no kumenya aho bashyinguye kuko byadushimisha.

Musabyemariya Therese yagize ati: “Turashima ibihugu by’abaturanyi n’ubuyobozi bwacu byagiranye imikorere myiza ariko by’umwihariko Tanzania yabashije kwakira no gushyingura mu cyubahiro abacu bajugunywe mu mugezi w’Akagera. Kuba imibiri iri mu gihugu kindi nta kibazo ariko tugorwa no kujya kunamira no guha agaciro abacu bashyinguyeyo.”

Uwitonze Harelimana Theoneste yagize ati: “Jenoside iba abari batuye hafi ya Tanzania bashakaga uburyo bahungirayo ariko inzitizi ikaba umugezi w’Akagera ari nawo abenshi baguyemo. Twifuza ko twajya tujya kwibuka abashyinguye mu rwibutso rwa Ngara. Twifuza ko hajya hategurwa uburyo n’abantu bijyendanye n’ubushobozi buhari tukajya kwibuka abantu bacu bashyinguyeyo n’abato bakigisha aya mateka.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas yavuze ko mu gihe cya Jenoside abantu benshi bagize igitekerezo cyo guhungira mu gihugu cya Tanzaniya ariko bakicwa.

Hateganywa kubaka neza urwibutso rwa Jenoside rwa Ngara no gukosora amagambo yanditseho

Yagize ati: “Abifuje guhungira Tanzania bo muri Kayonza, abenshi barishwe bajugunywa muri Pariki abandi mu mugezi w’Akagera n’itsinda ryari rishinzwe umutekano ryatojwe rihabwa n’ibikoresho. Hari Umutanzania watanze ubutaka hubakwa urwibutso rwa Ngara, twifuza ko twafashwa aho hantu tukajya tuhibukira kuko harimo abantu nahamya ko ari ab’i Kayonza bagerageje gucika ariko ntibyabahira.

Imibiri yashyinguwe muri urwo rwibutso twifuza ko twajya dufashwa tukabasha kuyisura.”

Senateri Bideri John Bonds, yashimiye igihugu cya Tanzania cyagize uruhare mu gukura imibiri mu mugezi w’Akagera igashyingurwa.

Yagize ati: “Ni byo hari urwibutso ruri hakurya mu gihugu cya Tanzania i Ngara, hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bagiye bajugunywa mu mugezi w’Akagera  ndetse tukaba dushimira igihugu cya Tanzania kuba cyaratanze uburyo bwo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu minsi yashize rero ibihugu byombi byashimangiye ko bizagira uruhare mu gusana ruriya rwibutso bakarugira urwibutso rushobora gusurwa igihe icyo ari cyo cyose. Abarokotse Jenoside nibagire icyizere kuko ibiganiro byahuje impande zombi zazabishyira mu bikorwa bakajya bahasura.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngara ruri muri Tanzania, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bagera ku 917.

Mu mwaka ushize wa 2023, Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari gahunda yo kubaka neza urwibutso rwa Jenoside rwa Ngara no gukosora amagambo yanditseho kuko byaganiriweho n’ibihugu byombi.

Abarokotse Jenoside babisabye mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE