Kayonza: Abanyantege nke bishimiye ko bari kwakirizwa amata n’imbuto

Bamwe mu baturage bitabiriye amatora kuri site ya Gacaca iri mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bishimiye ko abafite intege nke bari guhabwa amata n’imbuto.
Ibi ni ibigaragarira mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024; aho abatuye i Rwinkwavu bari kwakirizwa amata n’imbuto.
Mukakamari Christine w’imyaka 52 atuye mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu yavuze ko yaje gutora yumva ameze neza ariko akaza kugira ikibazo cy’isereri n’ibindi by’ubuzima.
Yavuze ko yatunguwe no kuba yahise ahabwa amata n’imbuto akumva yongeye gufata agatege.
Yagize ati: “Nahageze meze neza ariko umubiri urantenguha intege ziba nke. Nshimishijwe no kuba bampaye amata n’imbuto nkagarura imbaraga kandi ntashye numva nezerewe.”
Bakubiramuye Sebutimbiri ufite imyaka 64 akaba atuye i Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu nawe yagize ati: “Ntako bisa kuba nagize ikibazo ariko nkakirizwa amata n’imbuto zirimo imineke, avoka, amapapayi, ubunyobwa n’izindi.”
Mukakarisa Josiane nawe yunzemo ati: “Biranejeje kuba abafite intege nke batekerejweho bakaduha amata. Aya matora ni meza ku ngeri zose.”
Amata n’imbuto biri guhabwa abaturage bafite intege nke ngo byateguwe n’abaturage batuye i Rwinkwavu kugira ngo ntihagire ugira ikibazo cy’Ubuzima.
Mu karere ka Kayonza hari site z’amatora 86 zifite ibyumba by’itora 463.

