Kawa zose zo mu gihugu zigiye kubarurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) yatangaje ko igiye gutangira ibikorwa byo kubarura ikawa zose zihinze mu gihugu.

Ni ibarura rizakorwa mu gihe cy’iminsi 60, rikazatangira guhera tariki ya 27 Gashyantare 2025, aho rizakorwa na NAEB ku bufatanye n’Ihuriro ry’abatunganya bakanohereza kawa mu mahanga (CEPAR).

Hakizimana Protais, ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), yavuze ko iryo barura rizaba rigamije kumenya ibikenewe kugira kawa y’u Rwanda itezwe imbere.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Iri barura rigamije igenamigambi rishingiye ku mibare kandi y’ukuri. Twaherukaga kurikora mu 2015 kandi haba harahindutse ibintu byinshi, ari abahinzi n’ibiti haratewe ibishyashya.”

Yongeyeho ati: “Niba imibare ikweretse ko hari ibiti bishaje byinshi ushobora gukora imibare y’uko byakwitabwaho.”

NAEB kandi ivuga ko gukora ibarura bigamije gukomeza gushyigikira kawa y’u Rwanda kugira ngo igire ubwiza kandi itanga umusaruro uhagije.

NAEB ivuga ko hifashishijwe sosiyete ibizobereyemo izakora ibarura nyirizina ikoresheje abakarani b’ibarura aho bazajya baganira na ba nyir’ikawa bakegeranya amakuru azifashishwa mu igenamigambi ryo gushyigikira icyo gihingwa.

Iyo sosiyete izakurikirana ko igikorwa cy’ibarura kiri gukorwa neza, abakarani b’ibarura bazagera kuri buri muhinzi no kuri buri gipimo, babare ibiti kandi banapime icyo gipimo, bafate amakuru yose arebana n’umuhinzi ndetse na kawa ze.

Ikawa ihingwa mu Turere hafi ya twose mu gihugu kuko ubu ihangwa mu Turere 29, ikaba ihinze ku buso bugera kuri hegitari 42 000.

Ibarura riheruka ryakozwe mu mwaka wa 2015 rikaba ryaragaragaje ko kawa yahingwaga n’abahinzi bagera ku 350 000.

Mu myaka 7 ishize, kawa yoherejwe mu mahanga igera kuri toni 97 123 z’itunganyije, ikaba yarinjirije Igihugu amadovize agera kuri miliyoni 530 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 740 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Mutezinka Marie theonestine says:
Gashyantare 20, 2025 at 11:11 pm

Arikose iyo Société mwabihaye izabarura bazajya babarura aho Batazi cg mwari kubizana mu midugudu iwacu

Jean Paul Ntawiheba says:
Gashyantare 21, 2025 at 6:12 am

Muraho! Twishimiye uburyo mugiye kongera gukora ibara rishya.Muzashishoze murebe uburyo abobakarani bibarura bazafatikanya ninganda kuko zizi amayeri yabahinzi hari abakwiyitirira ibipimo bitaribyabo nkanyiracyo atuye kure ntamakuru yamenye, cyane ko inganda zifite aba field officers Bazi abahinzi byukuri nibipimo byabo .Ese nkumuhinzi ufite Kawa ridahabwa inyongera musaruro ibarura niri Korwa azayibona uyumwaka? Murakoze ntegereje igisubizo cyanyu cyiza.

Mucunguramfizi Andrew says:
Gashyantare 21, 2025 at 6:26 am

Nibyiza cyane bizatuma habaho igenamigambi no kongera umusaruro mwinshi wa kawa

Ukundimana says:
Gashyantare 21, 2025 at 7:05 am

Ikigikorwa kije gikenewe cyane cyane numva inganda zitunganya umusaruro wakawa zakigiramo uruhare cyane kuko usanga nko mugutanga inyongeramusaruro bigorana

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE