Kate Bashabe aravugwa mu rukundo n’umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Umushabitsi akaba n’umunyamideri Kate Bashabe aravugwa mu rukundo n’umuherwe akaba n’umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa witwa Tumelo Ramaphosa.
Ni amakuru yatangajwe na Tumelo Ramaphosa ubwe waciye amarenga y’urukundo rumugurumanamo akunda umunyarwandakazi Kate Bashabe maze bivugisha abatari bake.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, ni bwo yasangizaga abamukurikira ifoto ya Kate Bashabe aho bashyira ubutumwa bumara amasaha 24 gusa.
Ni ifoto Kate Bashabe akenyeye umushanana, yaherekeresheje ijambo rigufi ariko rigaragaraza amarangamutima n’umubano wihariye.
Yanditse ati: “Isanzure ryanjye (My Universe)”
Nubwo Kate Bashabe ntacyo yari yarigeze avuga ku mubano we n’uyu musore iby’uko baba bari basanganywe umubano wihariye bigaragazwa n’uko aba bombi buri wese akurikira mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga nubwo Kate we akurikira abantu barindwi gusa.
Tumelo Ramaphosa ni umwe mu bana batanu ba Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa akaba ari n’umuherwe ufite kimwe mu bigo bicuruza ifaranga nkoranabuhanga.
Tumelo Ramaphosa akunze kuvugwa mu nkundo n’abakobwa cyane ko mu 2024, intambara y’amagambo yabaye hagati y’abakobwa babiri Inno Morolong na Eva Modika wahoze ari umukunzi we nyuma akamureka akikundira Inno Morolong bikaza guteza impagaragara ku mbuga nkoranyambaga ubwo Tumelo Ramaphosa yajyanaga mu biruhuko n’umukunzi we Inno Morolong.
Kugeza ubu nta nkuru n’imwe igaragaza ko aba bombi baba baratandukanye, Inno Morolong ni icyamamare muri Afurika y’Epfo uzwi cyane nk’umunyamideli, umushyushyarugamba (host), n’umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga.

