Karongi: Yicishije umugabo we umupanga abwira Mudugudu ati, ‘Ndamurangije’

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53,  yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umugabo we Uwifashije Metusela w’imyaka 63 akoresheje umupanga yarangiza agahamagara Umuyobozi w’Umudugudu amumenyesha ko amurangije. 

Uyu mubyeyi afungiwe kuri Sitasiyo ya Twumba mu Karere ka Karongi, hamwe n’abana be babiri bakekwaho ubifatanyacyaha muri ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi. 

Abo bakekwaho ubufatanyacyaha ni Dusengimana Michel w’imyaka 30 n’umukobwa we Irumva Faida w’imyaka 17 y’amavuko. 

Umukuru w’Umudugudu wa Uwiraro Buranga Ildephonse, yatangarije Imvaho Nshya ko uwo mugore yatemye umugabo we nyuma y’amakimbirane bari bagiranye ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, akaba yiyongeraga ku yandi amaze imyaka 13. 

Mudugudu avuga ko nyakwigendera yari yiriwe mu isoko rya Mukungu ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, atashye anyura muri Santere y’ubucuruzi ya Karambo anatahana icupa ry’urwagwa, arishyira mu nzu arasohoka akomangira uwo mugore we wari mu yindi nzu, batangira gutongana.

Ati: “Muri uko gutongana ni bwo umugore yasohokanye umupanga, hari mu ma saa tatu z’ijoro umugabo ariruka ubwatsi bw’inka bwari buri iruhande rw’ibiraro byazo buramutega yikubita hasi agwira urubavu, umugore ahita amugeraho umutwe arawujanjagura.”

Uwo mugore ngo yamaze kumujanjagura umutwe ajya kuryama, bujya gucya yandikira Mudugudu amubwira ibyabaye. 

Ati: “Mbibonye namuhamagaye ntiyacamo, mpamagara umuhungu we mubaza icyo nyina ampamagariye ambwira ko yiryamiye ntabyo azi. Muhamagaye nanone icamo, arambwira ngo ya makimbirane abyaye urupfu, ndamurangije.”

Mudugudu avuga ko yahise ajyayo asanga koko ibyo yamubwiraga ni byo, nyakwigendera aryamye hafi y’ibiraro by’inka umutwe wajanjaguritse, akomanze umugore n’umukobwa we barakingura, bagumanaho kugeza bukeye n’izindi nzego zihageze.

Nyiransengimana Dative, mwishywa wa nyakwigendera, yavuze ko bakeneye ubutabera kuko nyirarume yishwe mu gihe umwana we mukuru yari yaramubwiye ko azamwica. 

Ati: “Dukeneye ubutabera ku rupfu rwa marume kuko n’ubundi uwo muhungu we mukuru yigeze kumukubita amubwira ko amaherezo azamwica. Izo nyandiko babyanditseho abyemera, babunga zirahari, none dore koko arishwe.”

Amakimbirane ya Mukandireyaho n’umugabo we yatangiye mu 2012, bapfa ko umugabo yangiza umutungo w’urugo awumarira mu kabari no ku mugore yagize ihabara. 

Gusa ngo icyabaye agatereranzamba ni  isambu umugabo yasigiwe n’ababyeyi, yagombaga kugabana na mushiki we basigaranye, uyu mugore akabyanga ngo izahabwa abana be.

Bivugwa ko uwo mugore yivuganye umugabo we yari amuhushije kenshi nk’uko Mudugudu abivuga, kuko amakimbirane agitangira mu 2012 yakubise umugabo ifuni mu gahanga, bagiye kumufunga umugabo aravuga ngo bamureke aramubabariye.

Hadaciye iminsi yamwashije indi nanone mu gahanga, umugabo na bwo aramwihorera, amakimbirane arakomeza ubuyobozi bwabahamagara bakavuga ko biyunze, bataha n’ubundi bagahora barwana.

Byageze aho umugore ahunga umugabo ajya mu nzu yabanagamo n’umukobwa we wari usigaye mu rugo. 

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Abunzi bagombaga kugabanya isambu nyakwigendera na mushiki we, bikaba bikekwa ko bashobora kuba bamwishe kugira ngo iryo gabana ritaba. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ntaganda Wilson,  yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwica undi kuko bigira ingaruka mbi cyane. 

Ati: “Umugore arabyemera ko yamwishe uretse ko yabanje kutujijisha avuga ngo ni umuhini yamukubise mu mutwe, ariko bigaragara ko ari umupanga kuko yari yatemwe kandi umuhini ntutema. Ntibikwiye ko umuntu yica undi ngo aramuziza umutungo kuko umugabo arapfuye, umugore agiye gufungwa uwo mutungo amujijije ntacyo umumariye.”

Nyakwigendera asize abana 4.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Ntawenanze Jean de Dieu says:
Werurwe 19, 2025 at 11:53 am

Yewe uwo mugore bamukatire Burundu Kandi ubuyobozi bujye bukemura ikibazo hakirikare doreko ayomakimbirane baribayazi

Izabayo Richard says:
Werurwe 22, 2025 at 8:12 am

Ark abayobozi biyimisi bamwe nindangare
Bamaranye amakimbirane imyaka 13yose bizwi nubuyobozi agacec eka bakageraho ahobicana bakobona ububivuga rero babikosore nkuwo mwana wumukobwa ukirimuto agiye gereza azimaririki bwo

nsengiyumva jean cloude says:
Werurwe 19, 2025 at 2:27 pm

birababaje pe, gusa jye sinibaza ukuntu ubuyozi burebera bene ayo macyimbirane kuburyo abantu bajyera aho bicana, nimba umuntu ajyerageje kwica mugenzi ishuro imwe1 iyaka2 ubundi bumvaga ko amaherezo azaba ayahe?, aha ubuyozi bwajyizemo uburagare gusa bitubere isomo nimba umugore numugabo batabanye neza bigaragarira buriwese, ubuyozi bubejyere nibinanirana batandukane hokujyira ipfu zahatona hato ziboneka nkizi. kuko abana nibo bahahagacyira nimibereho ikaba mibi.

Gashema Faustin says:
Werurwe 19, 2025 at 8:17 pm

Abicanyi bose bahanwe hakurikijwe amategeko ,ni gute uvutsa umuntu ubuzima utarabumuhaye?

Ubarijoro Innocent says:
Werurwe 20, 2025 at 4:01 pm

Center ya karambo kwica ko babigize imishinga se, ntakwezi kwashira batishe umuntu kabone nuwitambukira kereka kuhashyira special force

Claude Mahirwe says:
Werurwe 21, 2025 at 6:33 pm

Abantu ntibagakwiye gupfa imitungo kuko iyo dupfuye byose turabisiga

Ni jabatisite habumuremyi says:
Kamena 25, 2025 at 4:17 pm

nukuri niharebwe icyatuma amacyimbirane agabanyuka murururwanda inzego zibanze zikore kare abaturajye batange amakuru mbere hagabanyuke izimfu zomungo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE