Karongi: Yavuye ku mushahara w’ibihumbi 50 agera kuri kampani ya miliyoni 5 Rfw

Ujeneza Philbert ukora umwuga wo kudoda inkweto mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi avuga ko yaretse akazi yahembwaga umushahara w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 000, akora kampani ye idoda inkweto ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ahamya ko ibyo yabigezeho mu gihe cy’imyaka 16 kuko yavuye ku mushahara w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 yahembwaga, yamara kwihangira imirimo mu mwuga wo kudoda inkweto akaba asigaye ahembwa ibihumbi 100 ku kwezi.
Ujeneza avuga ko yatangiye afite intego yo kwihangira imirimo agahagarika gukorera abandi kandi ngo yamaze kubigeraho n’ubwo urugendo rukomeje.
Aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu mwuga wanjye nywumazemo imyaka 16 kuko natangiye kuwukora ndangije amashuri abanza. Nagiye ku byigira mu Mujyi wa Kigali ndarangiza, ngaruka muri Karongi aho nabashije guhabwa akazi ariko nkabona umushahara nahabwaga w’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda ni muke cyane”.
Ujeneza avuga ko mu myaka 16 amaze akora uyu mwuga, yabashije kwiyubakira inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 abayemo n’umuryango, ashobora kugurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza byose akaba abikesha amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 100 yihemba ku kwezi.
Umwe mu bakozi akoresha avuga ko babayeho n’imiryango yabo ku mafaranga bakura mu kazi bahawe na Ujeneza Philbert aho bakorana umunsi ku munsi bagashimira Leta y’u Rwanda yateje imbere umwuga wo gukora inkweto n’imyumvire igahinduka.
Ujeneza avuga ko cyamufashije kugera ku ntego yari yarihaye ari uko yatinyutse.
Ati: “Naratinyutse mbasha kwikorera mva ku mushahara nahabwaga wari muke ngera aho mfungura kampani yanjye. Urubyiruko rero narusaba kwitinyuka kuko ni yo nzira yonyine yabafasha kwiteza imbere.”
Afite intego yo kwagura imirimo ku buryo yashinga n’amashami ahantu hatandukanye, akigisha n’urundi rubyiruko.
Ujeneza Philbert akorera mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, kampani ye Ikaba yitwa AKOKIVE Ltd ikora inkweto nshya, gusana izangiritse, Kugurisha ibikoresho by’inkweto, kwigisha abanyeshuri no gufasha abashaka kwimenyereza imirimo yo kudoda.

