Karongi: Yatangije 4 000Frw mu buhinzi none yinjiza asaga miliyoni 4 Frw

Ntawuhamarumwe ni umuhinzi watangiye aca inshuro, akurikizaho guhingira abandi bakagabana imyaka, nyuma yatisha umurima ku mafaranga y’u Rwanda 4 000 asaruramo imyaka imuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 yaguzemo isambu, kuri ubu ahinga agakuramo miliyoni zisaga 4.
Ntawuhamarumwe Jean utuye mu Kagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Ndengwa mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, atunzwe n’ubuhinzi bw’ibigori, intoryi n’ibishyimbo aho akuramo arenga miliyoni 4 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.
Iryo ryabaye itangiriro ry’ubuzima kuko yahise aguramo umurima agakomeza guhinga kugeza ubwo yiyubakiye inzu, akagura n’imashini imufasha kuhira imyaka ye.
Yagize ati: “Iby’ubuzima bwanjye ni birebire rwose, mu by’ukuri natangiye mpingira abandi ariko nkumva Atari zo nzozi zanjye. Nari mbayeho nabi mu buzima bwa gikene, ntacyo ngira. Nk’umuntu utarakandagiye mu ishuri, ntabwo nateganyaga ko nazabaho neza nk’abandi bose bafite imirimo ibaha amafaranga kuko nta kintu na kimwe nabonaga cyagombaga kumpa umurimo w’Igihe kirekire kandi ubyara amafaranga.”
Yakomeje asobanura ko nyuma yahingiraga abandi bakazagabana.
Ati: “Mu gihe nabaga nagiye guhingira abandi aho bahembaga amafaranga y’u Rwanda 700, gutyo ubwo ayo akaba ari ayo kurya. Natahaga saa sita nkajya mu ruterane (Guhinga umurima w’abandi mukazagabana). Ibyo nabyo byaje kuvaho, mpera ku mafaranga ibihumbi 4 aba ari byo bimbera inzira yangejeje hano ubona.”
Ntawuhamarumwe nyuma yageze aho akora ubuhinzi yatisha umurima ku mafaranga y’u Rwanda 4 000.
Yakomeje agira ati: “Nkimara gukora ubuhinzi bwanjye ntawe tugabana nkakuramo amafaranga arenga ibihumbi 400 RWF, nabonye ko byose bishoboka bundi nguramo ikibanza, asigaye nyakomezanya mu buhinzi ku buryo kugeza ubu nkuramo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 4 ku butaka mpinga bungana na hegitari eshatu n’igice hafi enye”.
Ntawuhamarumwe yemeza ko ubuhinzi akora, bumaze kumuha imashini nziza yuhira imyaka yaguze miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yaguze indi mirima ye bwite akoresha mu buhinzi, yishyurira abana ishuri bakiga neza kandi agakoresha n’abakozi bahoraho bagera kuri 7 ahemba buri munsi.
Iyo mashini yaguze ifite imipira ine ya metero 30 ifite umubyimba munini, hakiyongeraho n’indi mipira mito ya metero 30 yose hamwe ikagira nka metero 150 akuhira inshuro 3 mu cyumweru.
Umwe mu bakozi be wari urimo kumufasha kuhira imyaka, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima bwe bwa buri munsi abumara ari mu murima w’uyu mugabo kuko ari we umuha amafaranga amutunze.
Ati: “Kenshi uramutse unkeneye wansanga aha. Iteka ni ho mba ndi kuko nkorera Jean, amafaranga ampaye akaba ari yo ambeshaho kuko iyi mipira dukoresha mu kuhira ni minini ntabwo yawubasha wenyine ikindi si njye gusa abandi bagiye gusenga ariko turamushimira cyane ku bwo kuduha akazi.”
Kuri we ngo arashimira Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ku bw’amahoro Igihugu gifite, kuko ari yo soko y’iterambere amaze kugeraho.

