Karongi: Urubyiruko rurishimira iterambere rukesha impanuro za Perezida Kagame

Urubyiruko rw’abanyonzi rukorera mu mujyi wa Karongi, ruvuga ko gutega amatwi impanuro za Perezida Kagame byaruhinduriye ubuzima.
rukahahera rwemeza ko gukomezanya na we muri iyi myaka 5 iri imbere byarushaho kuruha icyizere gisesuye cy’ejo hazaza heza.
Baganira n’Imvaho Nshya, abo basore bavuze ko barenga 300 mu mujyi wose, bagakora berekeza mu byerekezo bitandukanye, barimo abagera na za Rubavu na Nyamasheke bitewe n’imitwaro batwaye.
Bavuga ko nubwo abenshi muri bo bagarukiye mu mashuri abanza kubera hari n’abacikirije hagati ayisumbuye,n’abayarangije,bose bakaza muri uyu mwuga bavuga na wo ko ari mwiza igihe uwugiyemo ufite intego, imyitwarire myiza, isuku n’ikinyabupfura, ko byose babikesha impanuro za Perezida Kagame.
Iradukunda Samuel w’imyaka 20, avuga ko akirangiza amashuri abanza yabanje gukora ikiyede akorera amafaranga 2500 cyangwa 3000 ku munsi.
Kubera kumva buri gihe impanuro za Perezida Kagame cyane cyane ku rubyiruko, yazigendeyeho bimuha icyerekezo gishya mu iterambere.
Ati: “Nahereye aho nzigama ayo nkoreye mu kiyede mu mwaka umwe ngura igare ry’amafaranga y’u Rwanda 80 000 ntangira kurikoresha nkorera amafaranga arenga 5 000 ku munsi bitewe n’uko akazi kagenze.
Ndi mu itsinda ntangamo amafaranga 2 000 buri munsi,iyo bampaye ntibajya munsi y’amafaranga 300.000. Mfasha umuryango wanjye nta muturanyi uducishamo ijisho.’’
Avuga ko intego afite ari ukwiga amategeko y’umuhanda akayanonosora, akabona impushya zitandukanye zo gutwara ibinyabiziga, akizigama ku buryo mu myaka itarenga 2 azaba abonye moto ye bwite afite n’uruhushya rwo kuyitwara, akava ku bunyonzi kandi ngo nta kizamubuza kubigeraho.
Mukeshimana Fruit w’imyaka 18 na we yarangije amashuri abanza gusa muri 2019. Nyuma ya COVID-19, akora uturimo avuga ko twari tworoheje tumuhemba make, yanga kugira icyo ayaryamo, arayazigama, agera ku mafaranga 90.000 agura igare, atangira ubunyonzi.
Ati: “Nkunda Perezida Kagame cyane, ntashobora kuvuga ngo mbure kumva. Yigeze kuvuga ko tutaremewe ubukene numva koko ni byo. Nubwo ntashoboye kwiga ubushobozi bw’ababyeyi, ariko numvise koko ubukene atari umuvumo twavumwe,ko nahindura ubuzima bwanjye nkoresheje imbaraga n’ubwenge bwanjye.”
Avuga ko amafaranga yabonye yayaguze ingurube 3, imwe ku mafaranga 50 000, agura n’ihene y’amafaranga 25 000 nyina amwemerera kujya abyitaho igihe we yagiye mu kazi.
Ati: “Nkurukije uko izo ngurube zifashwe,mu mwaka umwe gusa ntibazampa munsi ya 1.000.000. Ihene mu mezi 6 bazaba bampa arenga 50.000. Ndi mu kimina bampa amafaranga 300.000 iyo ngezweho.”
Yarakomeje ati: “Iyo nguma mu rugo nica ubwenge niyahuza ibiyobyabwenge nk’uko mbibona ku rubyiruko rumwe, cyangwa nirirwa ntera abakobwa inda, simba ndi uwo ndi we ubu,kandi ndaharanira ko umwaka utaha nzaba ngeze kure haruta aha mbikesha impanuro za Perezida Kagame.”
Tuyisenge Jonathan w’imyaka 17 avuga ko yarangije amashuri 3 yisumbuye abura amafaranga akomeza. Yakoze uturaka two kwikorera imizigo y’abaturage, abonye amafaranga 9 000 aguramo inkwavu 3 arazorora, zirabyara, zibaye 20 azigurisha amafaranga 80.000 agura igare atangira ubunyonzi. Na we yemeza ko iyo ukoreye ku ntego utera imbere.
Ati: ’’Byose nabikuye ku mpanuro zitera imbaraga numvanye Perezida Kagame. Nibura ku munsi mbona amafaranga 6 000. Ndi mu kimina ntanga amafaranga 2 000 ya buri munsi, bampera rimwe arenga 200.000.”
Yunzemo ati: “ Ndashaka uburyo nakwigeza ku mafaranga yansubiza mu ishuri nkarangiza ayisumbuye, ibindi bitekerezo bikazaba biza. Mfite ibitekerezo bizima,nyotewe iterambere no guhindura imibereho y’umuryango wanjye. Nzabigeraho kuko umutekano usesuye dukoreramo urahari n’ubuyobozi buradukunda.”
Bashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi uburyo bubaba hafi n’inama buibaha, bagasaba urubyiruko bagenzi babo birirwa mu ngeso mbi z’ubujura,ibiyobyabwenge n’izindi kuzireka.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukase Valentine ashimira uru rubyiruko icyizere arubonana cy’iterambere.
Ati: “Turarushima kuko ubona rwumva impanuro z’abayobozi, rukanadufasha mu mutekano,mu kurwanya magendu,ibiyobyabwenge, n’ibindi.
Tugiye kurubumbira mu makoperative kuko twari tutarabikora, dukomeze kurukurikiranira hafi,twumva ibibazo n’ibyifuzo byarwo, tunabishakira umuti. Tukarusaba gukomeza ingamba z’iterambere, kuko amahirwe arimo umutekano no kwitabwaho n’ubuyobozi ruyafite asesuye.’’