Karongi: Rubengera abahinzi bugarijwe na nkongwa barasaba gufashwa kuyirwanya

Abakora umwuga w’ubuhinzi mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara ya nkongwa iba mu myaka yabo kuva itangiye kumera ikagabanya umusaruro wabo. Abo baturage barasaba ko bakomeza kwitabwaho bagahabwa umuti n’ubumenyi bwo kuyirinda.
Nduhuye Jean Marie Vianney utuye mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera avuga ko kimwe mu bibazo abahinzi bafite ari nkongwa ijya mu myaka igitangira kuzamuka.
Ati: “Tubangamiwe n’udukoko tw’utwonnyi (nkongwa) tuba mu myaka yacu igitangira gutungura. Iteka duhora duhanganye natwo ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Mudukorere ubuvugizi turebe ko twafashwa kuduhashya.”
Mugenzi we Munyarukiko usanzwe akora ubuhinzi avuga ko batari bamenya inkomoko ya nkongwa akaba ari yo mpamvu basaba ubuyobozi kubarwanaho.
Ati: “Ntabwo twari twamenya inkomoko ya nkongwa kuko n’ubwo ubona nk’ibi baba babiteye babivomera, n’ubundi harabanza hakazamo iyi ndwara igatuma umusaruro ugabanyuka.”
Agoronome w’Umurenge wa Rubengera witwa Nshimiyimana Jean Bernard ureberera abahinzi avuga ko iyo abaturage bahuye n’ikibazo nk’icyo bareba ubuyobozi bukabafasha bigendanye n’ingano y’ahari kwangirika n’aho bahinze.
Yagize ati: “Iyo umuturage ahuye n’ikibazo cy’icyonnyi araza akatureba tukamufasha bigendanye n’ingano y’ahari kwangirika. Iyo afite imirima myinshi icyo gihe twitabaza RAB na MINAGRI ariko iyo ari umuhinzi mutoya uhinga ku butaka butageze no kuri ½ cya Hegitari tumugira inama yo kugura umuti ahamwegereye kuko uba uhari tukamwigisha kuwutera tukamuha n’izindi nama.”
Yakomeje agira ati: “Abaturage rero turabasaba kutugana tukabafasha na cyane ko hari amahugurwa dutanga ku baturage ubwo hari uwacikanwe yatugana tukamwereka uko bawutera ariko abafite ubuhinzi bunini tubafasha gutera imiti no gutoraguramo izo nkongwa”.
Yagaragaje ko mu Karere ka Karongi abaturage bafite icyo kibazo azabasura mu rwego rwo kubakurikirana.
Akarere ka Karongi ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, gafite abaturage barenga 366,036 batuye ku buso bwa Km² 993, umubare munini w’abaturage bakaba batunzwe n’ubuhinzi bukorerwa ku buso bunini, bahinga kawa, ibigori, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, imboga, imbuto, n’ibindi.

ka says:
Nzeri 20, 2024 at 12:27 pmagronome nasobanurire abahinzi aho nakira umuti wica udukoko mu myaka, uko bagize ikibazo se baza kureba ubuyobozi? inyongeramusaruro bazigura he? ku murenge, ku mutubuzi? kuri tubura? ku isoko? cg?