Karongi: Impanuka yahitanye umushoferi wari utwaye abanyeshuri bari bavuye gukina

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya ES Kirinda riherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Karongi bakoze impanuka ubwo bari batashye bavuye gukinira i Rubavu shoferi ahasiga ubuzima. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Rugabano.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro kugeza ubu abakomeretse bakaba barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kirinda mu Murenge wa Murambi uhana imbibi na Rugabano.

Abaturage bavuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri cyane ko yihutaga. 

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Iyi modoka yihutaga cyane. Urabona ko nturiye hano, yanyuzeho hafi saa yine z’ijoro mbona ifite umuvuduko udasanzwe ubwo hashize iminota mike numva ngo ikoze impanuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Ngendahimana Jean Damascene yabwiye Imvaho Nshya ko iby’iyo mpanuka yabimenye ndetse ko n’uwari uyitwaye yamaze gupfa mu gihe abakomeretse bagejejwe kwa muganga aho bari kwitabwaho.

Yagize ati: “Impanuka twayimenye ndetse twanahageze. Iyo modoka yarimo abantu 16 barimo abanyeshuri 13 bari bavuye gukinira i Rubavu n’abandi bari babaherekeje. Umushoferi we yahise yitaba Imana.”

Yakomeje agira ati: “Uko amakuru twayamenye, njye naganiriye n’umwe mu barokotse iyo mpanuka, ngo shoferi yari afite umuvuduko mwinshi noneho abura feri, arwana nayo ubwo yikubita ku kiraro ku ruhande rwa shoferi we ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, yagaragaje ko abakomeretse barimo kwitabwaho ariko ngo bakaba bategereje amakuru ya muganga kugira ngo bamenye abasezererwa.

Impanuka yabereye ku kiraro gitandukanya Akagari ka Gisiza na Tyazo mu Murenge wa Rugabano.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi na we yahamije iby’iyo mpanuka agaragaza ko shoferi yahise apfa umurambo ukajyanwa ku bitaro bya Kirinda.

Yagaragaje ko mu bari bakomerekeye muri iyo mpanuka y’abanyeshuri bari bavuye gukinira i Rubavu , babiri (2) muri bo ari bo basigaye kwa muganga naho abandi batashye aboneraho gusaba abashoferi kwirinda uburangare batwaye.

Ati: “Inama ni ukwirinda uburangare ku bashoferi kuko buteza impanuka isaha iyo ari yo yose n’aho ari ho hose no kwirinda gukorera ku jisho ucunganwa n’umupolisi.”

Imodoka yakoze impanuka umushoferi wari uyitwaye ahita apfa
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE