Karongi: Barishimira ikiraro cyo mu kirere cy’asaga miliyoni 100Frw cyoroheje ingendo

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikiraro cyubatswe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Bubazi, Umudugudu wa Makurungwe, cyaje gikemura ikibazo cy’abaturaga bararaga imusozi mu gihe imvura yabaga yaguye, kikanoroshya ubucuruzi bwa bamwe, cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100.

Abo baturage bavuga ko kugeza ubu bambuka neza bakajya guca inshuro n’iyo imvura yagwa bagataha nta kibazo dore ko gihuza abo mu Midugudu ibiri ariyo Makurungwe n’uwa Kabuga.

Muhimpundu Esther aganira na Imvaho Nshya, yagize ati: “Iki kiraro kitaraza twahuraga n’ingorane zitandukanye zirimo; kutabona aho tujya guhahira mu gihe wabaga wuzuye cyangwa ngo tubone aho tunyura tugiye guca inshuro, ababyeyi babaga bagiye  kujya kwivuza hakurya muri Makurungwe byari ingorabahizi kuko byasabaga gutegereza igihe amazi akamira”.

Habiyaremye Celestin utuye mu Kagari ka Bubazi, yagize ati: “Uyu mugezi wa Musogoro wari waraduteje ibibazo cyane kuko waruzuraga ugatenguka, abaturage bakabura aho baca, bamwe bakajya kuzenguruka ahitwa ku Kanyiramugozi kubera kwifuza gutaha ariko bikagorana kubera urugendo rurimo.”

Yakomeje agira ati: “Kujya gusura abantu nabyo byasabaga guhengera nta mvura yaguye. Ariko uyu mwanya turashimira inzego z’Ubuyobozi zadukoreye ubuvugizi kugeza cyubatswe ni ukuri barakoze cyane. Batuzaniye ikiraro tugendaho, tukacyishimira, tukajya kwivuza nta kibazo n’abanyeshuri bakajya kwiga nta kibazo. Barakoze cyane.”

Nyiramihinda Goreth wari ugiye gucuruza avuga ko kubaka iki kiraro byazahuye ubuzima bwe mu bigendanye no gukora kuko yari yarahagaritse ibyo kurangura by’umwihariko mu gihe cy’imvura kuko ngo baburaga aho baca. 

Ati: “Iki kiraro kitaraza twararaga hakurya cyangwa tukajya kuzenguruka bikatugora kuko nkajye muri Werurwe uyu mwaka naraye hakurya hariya kubera imvura mu Mudugudu wa Kabuga kandi iwacu ari inaha muri Makurungwe. Gucuruza nahise mera nk’ubihagaritse ariko aho cyubakiwe nahise mbyubura kugeza ubu ndakora Leta yacu yarakoze cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuhoza Pascasie yabwiye Imvaho Nshya ko ikiraro gihuza Makurungwe na Kabuga cyubatswe gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100 ndetse ko mu Karere kose hubatswemo ibiraro by’abanyamaguru bigera kuri 25.

Ati: “Ni ikiraro cyubatswe kimwe n’ibindi bigera kuri 25 byasojwe muri aka Karere kacu, cyuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100”.

Iki kiraro cyatashywe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024, abaturage bakaba basabwa gukomeza kugifata neza kugira ngo gikomeze kubagirira akamaro.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE