Karongi: Babiri barashakishwa bakekwaho kwica uwabibiraga ibirayi mu murima

Hategekimana Damascène na Sebera Adrien bo mu Karere ka Rutsiro barashakishwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Karongi, nyuma yo kwica Niyibizi Pacifique w’imyaka 25 wabibiraga ibirayi mu murima, bamuteye igisongo akagwa mu ishyamba aho umurambo we wasanzwe.
Icyaha bakekwaho, cyakorewe mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi.
Umuturage wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko uwo mugabo wari umaze iminsi ashwanye n’umugore we, umugore yarahukanye, amakuru avuga ko yagiye kwiba ibirayi nijoro mu murima w’umwe muri aba babuze, barinze imirima yabo yegeranye, umwe amutera igisongo cy’igiti mu mutima.
Ati: “Yagiye arwana na cyo agwa mu ishyamba riri hafi y’iyo mirima, bukeye batangira kwigamba ko baraye bateye igisongo mu mutima umujura wari waje kubiba ibirayi, baramushegesha arabacika ariko amaherezo ari bumenyekane. Ntibari bazi ko icyo gisongo cyamutsinze mu ishyamba.”
Avuga ko hashize nk’iminsi 2 umuntu yarabuze na nyina yaragiye kuri RIB gutanga ikirego ko yabuze umuhungu we nyuma y’ishwana rye n’umugore we wahukanye, ni bwo umukobwa w’imyaka 21 witwa Uwizeyinama Claudine yagiye gushaka ubwatsi bw’inka muri iryo shyamba abona uwo murambo.
Ati: “Yageze muri iryo shyamba ryo ku Gatare abonamo umuntu wapfuye ariryamyemo, agaruka avuza induru ahuruza, abaturanyi batabaye basanga ni umurambo w’uwo Niyibizi Pacifique wabaga mu Mudugudu wa Kagombyi, Akagari ka Mucyimba, kuko bari bamuzi, bitegereje basanga koko yaratewe igisongo mu mutima, umurambo waratangiye kwangirika, bahamagaza RIB.”
Ihageze ikora isuzuma ryayo itegeka ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma rya Muganga.
Mugenzi we na we ufite umurima w’ibirayi hafi aho ariko we utari wagiye kubirinda iryo joro, avuga ko bagenzi be hari uburyo bagombaga gufata uyu mujura batamwambuye ubuzima.
Ati: “Bashakishijwe barabura bashobora kuba bamenye ko byamenyekanye bagacika. Nubwo abajura b’ibirayi baturembeje, hari uburyo bagombaga kumufata batamuteye igisongo mu mutima nubwo hari igihe n’abajura baturwanya umuntu akaba yagira ubwoba ko bamutanze bamwica.”
Yongeyeho ati: “Ariko kuba bari 2, ari umwe, banamubonye kare bakamureka agakura, bagombaga kumwubikira, bakamufata mpiri batamwishe ngo bagibweho n’ingaruka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Ngendahimana Jean Damascène, avuga ko bari gukorana n’abo mu Murenge wa Mukura muri Rutsiro ngo abO bakekwaho kwica uyu mugabo bashakishwe,bafatwe babiryozwe.
Ati: “Umurambo we wasanzwe umaze iminsi mu ishyamba waranatangiye kwangirika, bigaragara ko yari amaze iminsi yarabuze. Na nyina yari yagiye kuri RIB gutanga ikirego avuga ko yabuze umuntu.’’
Yongeyeho ati: “Iperereza rirakomeje ngo ukuri nyako ku rupfu rwe kumenyekane, ariko n’abo bakekwa ko bamutereye igisongo mu birayi nijoro abyiba, kuko ari abo mu murenge wa Mukura duhana imbibi, turakorana n’inzego zaho, bashakishwe, bafatwe, bashykirizwe ubutabera.’’
Yasabye abagifite ingeso y’ubujura kuyireka, bagakora ibibateza imbere baruhiye aho gutegereza kwiba ibyaruhiwe n’abandi.
Yanasabye abarinda imyaka yabo nijoro ko batajya bahutiraho igihe bikanze uje kubiba ngo babe bakwambura ubuzima uwo bagombaga gufata, kuko kumwambura ubuzima bibagiraho ingaruka.