Karongi: Arashakishwa nyuma yo kwirara mu bitoki bya sewabo akabitemagura

Niyigena Clarisse w’imyaka 21, wo mu Mudugudu wa Gatiti, Akagari ka Rwufi, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, arashakishwa n’ubuyobozi bw’uwo Murenge n’inzego z’umutekano nyuma yo kwirara mu murima wa sewabo Bizimana André, agatemamo ibitoki 18 n’insina 36 bapfa amafaranga y’ikimina.
Umuturanyi wabo wavuganye na Imvaho Nshya yagize ati: “Ni amafaranga 35.000 y’ikimina twumvise ko sewabo yagombaga kumuha ntayamuhe yose, umukobwa biramurakaza arikubita arayanga, bakomeje gutongana umukobwa afata umupanga ajya mu rutoki rwa sewabo atemagura insina 18 ziriho ibitoki arabirambika, na byo arabitemagura, anatema izindi 36 aracika.’’
Undi muturanyi wabo yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo Mudugudu yari yakimenye kitarasuzumwa ngo bumve icyo bapfa babagire inama y’uburyo cyakemuka.
Ati: “Uwo mukobwa yarahemutse cyane kwihutira kwangiza urutoki rwa sewabo kariya kageni atarageza ikibazo cye ku buyobozi niba atarishimiye uburyo sewabo yagikemuye nubwo tutaramenya neza ishingiro ryacyo ry’ukuri. Yaracitse, arashakishwa kandi ntazabura gufatwa ngo abiryozwe. Nyamara iyo areka ubuyobozi bukacyumva bwari kugikemura mu buryo bunoze ntarinde kwangara.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson yavuze ko cyaturutse ku nzoga z’amafaranga 10.000 uyu mukobwa yanyoye kwa sewabo akanga kuzishyura, sewabo agashaka kwiyishyura ku mafaranga y’icyo kimina bikaba intambara.
Yagize ati: “Asanzwe anywa inzagwa cyane, sewabo akazicuruza. Umukobwa yagiye afata amadeni y’inzoga ageza ku mafaranga 10.000 yanga kuyishyura. Kubera ko ikimina bahuriyeho se wabo ari muri komite yacyo, hari amafaranga 35.000 bagombaga kumuha, se wabo arayafata ngo ayamushyire aniyishyureho, ayo 10.000 amuhe 25.000 asigaye.’’
Akomeza asobanura ko uwo mukobwa yasabye sewabo kuyamuha yose, ko ayo 10 000 azayashaka akayamuha, ariko sewabo abona nta buryo bundi azayabona ayo namucika.
Yagize ati: Umukobwa witwa Niyigena Clarisse yiraye mu rutoki rwa sewabo witwa Bizimana André abitemagurira hasi anajya mu nsina zari hafi kwana na zo arazitemagura, aracika turacyamushakisha ku bufatanye n’abaturage, turatanga icyizere ko byanze bikunze afatwa.”
Yasabye abafata amadeni, haba mu kabari n’ahandi kuyishyura, ndetse ababerewemo amafaranga ntibagire icyo bafatira ku ngufu ngo bariyishyura kandi ubuyobozi buhari.
Uwo mukobwa yakoze ibyo hashize umunsi umwe gusa umugabo w’imyaka 29 witwa Mushimiyimana Félicien wo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murengezo muri uwo Murenge, atawe muri yombi na we yatemye urutoki rwa se ararwararika ngo ntiyamuhaye umunani.
Ntaganda yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye gukaza ubukangurambaga.

