Karongi: Akazi bakesha uruganda rw’amatafari kabateje imbere 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bishimira uruganda rw’amatafari rwubatse mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kabeza, kuko rubaha akazi ka buri munsi aho bahembwa mu minsi itatu.

Mugorewindekwe Domitila utuye mu Kagari ka Kibisanze, Umudugudu wa Kabatara yavuze ko afite ishimwe ku bw’uruganda rwabegerejwe kuko ngo n’ubwo nta mbaraga afite umwana we abasha kuhabona akazi akamwitaho ndetse nawe akiyitaho.

Ati: “Turashimira cyane uru ruganda rwazanywe kuko ruradufashije cyane ku bijyanye n’akazi. Muri aka Kagari habagamo insoresore zazerera ariko ubu abenshi babonyemo akazi.

Iki ni igikorwa cyiza cy’iterambere muri uyu Murenge. Abagore babonamo akazi iyo bageze mu gihe cyo kubumba inombe no kuricukura, abagabo bagakora, mbese muri make rwose turashimira pe”.

Nshimiyimana Emmanuel avuga ko uru ruganda rufasha abaturage kubona amatafari mu buryo bworoshye.

Ati:”Uru ruganda rufasha abaturage kubona amatafari yo kubaka batagiye kure na cyane ko aya matafari ahiye inaha ntayo twagiraga. Byabaye byiza uruganda ruba ruzima kandi ku buryo iyo ahantu hari uruganda rubumba amatafari ni ibya mbere kuko turashaka inyubako zigezweho”.

Masabo Jean Paul ucukura ibumba rikoreshwa mu bwubatsi yemereye Imvaho Nshya ko bahembwa mu minsi itatu, ibihumbi 7, ndetse ko mu gihe cy’umwaka ahamaze yiyubakiye inzu.

Ati: “Ubu tuvugana aha mpamaze umwaka, nahakuye amafaranga menshi kuko hanyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 7 iwacu i Bugesera kandi ndacyari umusore. Mu minsi itatu tuba duhembwe kandi duhemberwa ku gihe ku buryo nta munsi ucamo.”

Umwe mu basore batagiraga akazi ariko usigaye akora mu ruganda rw’amatafari, witwa Muneza Patrick, yabwiye Imvaho Nshya ko ahamaze amezi 5 ariko hakaba haramwibagije kwirirwa yicaye.

Ati: “Aha hanyibagije guhora nicaye nzenguruka, kuko ubu urubyiruko rw’aha tubayeho mu buryo bwo gukora tukigira.”

Nk’uko bitangazwa n’abaturage, urwo ruganda rwabaye igisubizo cy’akazi ku baturage bari barakabuze n’urubyiruko rwirirwaga rwicaye ku muhanda.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE