Karongi: Abantu 42 bafatiwe mu ngo basengera ahatemewe

Abagera kuri 42 batawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu ngo ebyiri z’abaturage basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Mirenge ya Mutuntu na Murambi, mu Karere ka Karongi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwemeza ko abafashwe basanzwe bassengera mu madini atandukanye, bakaba banyuranyije n’amabwiriza yo gusengera mu nzsengero zemewe, bakaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ntganda Wilson, yavuze abafatiwe mu Murenge ayobora basanzwe mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 63, ahagana saa yine z’ijoro, bakaba bari busuye uruganiriro aho babyiganaga.
Yakomeje ahamya ko iyo ari inshuro ya kabiri abantu bari basanzwe mu rugo rw’uwo muturage basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yashyiriweho kwirinda gusengera ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ati: “Ni abantu basengera ubusanzwe mu madini n’amatorero atandunaye ni cyo cyanaduteye urujijo kuko bamwe ni abagatolika, abandi ni abadiventisiti, hakaba n’abaporoso. Kwikora bagasengera ahantu nk’aho nta rwego rubizi, twabibonyemo ikibazo kandi umurongo w’imisengere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarawutanze, ko abasenga bakwiye gusengera ahemewe hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Avuga ko uwo mukecuru ubwa mbere yafatanywe abantu bavugaga ko basengera iwe, ahamagazwa mu Nteko y’Abaturage asaba imbabazi avuga ko atazongera.
Yahamije ko batazi uburyo yafashe abo bantu akabagarura iwe ngo bahasengere, azi ko ari inzu abanamo n’abo mu muryango we na yo bigaragara ko ari nto ku buryo idashobora kwakira abantu benshi.
Yavuze ko bakomeza gukangurira abaturage gusengera mu nsengero zizwi, zemewe zujuje ibyangombwa. Yavuze kandi ko abasengera ahandi nko muri izo nzu z’abaturage, ubuvumo, mu mashyamba, imisozi n’ahandi bita ubutayu bazajya bahanwa n’amategeko.
Umuturage wo mu Murenge wa Murambi na we yabwiye Imvaho Nshya ko hari abafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga, we na bagenzi be bagatanga amakuru yatumye bafatwa.
Ati: “Basenga nijoro basakuriza abandi baturage baba bashaka kuruhuka, ntuba wababuza kuko baba basakuza cyane kandi utanamenya uwo uhamagara ngo abacecekeshe, ari yo mpamvu twatanze amakuru yatumye bafatwa ngo bihanizwe.”
Tariki ya 21 Mutarama 2025 nanone Polisi y’Igihugu yerekanye abafatiwe mu Karere ka Nyamasheke na bo basengera ahatemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yagize ati: “Ni byo, mu Karere ka Karongi, mu Mirenge wa Mutuntu na Murambi, abantu 42 bafashwe basengera mu ngo ebyiri ziri mu duce dutandukanye, bakomoka mu madini atandukanye banafite imyemerere itandukanye.”
Yakomeje ati: “Mu Rwanda uburenganzira bwo gusenga buremewe kandi burengerwa n’amategeko. Icyakora gusengera ahatemewe n’amategeko nk’ubuvumo cyangwa mu nzu z’abantu batabifitiye uburenganzira, binyuranije n’amabwiriza agenga imikorere y’insengero.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka ku mutekano, uburenganzira bw’abandi, bikanabangamira gahunda rusange y’Igihugu, ari yo mpamvu inzego zibishinzwe zisaba abantu bose kubahiriza imikorere y’amadini n’amatorero.
Avuga ko abasengera ahatemewe bazafatirwa ibihano bikwiye kuko kubahiriza amategeko ari inshingano ya buri wese.