Karate: Hatoranyijwe abakinnyi bazaserukira igihugu mu marushanwa atandukanye

Mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu minsi iri imbere, ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, taliki 15 na 16 Ukwakira 2022 ryateguye amahugurwa y’abakinnyi mu rwego rwo gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.
Iki gikorwa cyabereye muri Notre Dame des Anges Primary School i Remera aho taliki 15 Ukwakira 2022 abakinnyi bahuguwe banarushanwa mu cyiciro cyo kurwana “Kumite”.
Ku munsi wa kabiri, taliki 16 Ukwakira 2022 habaye icyiciro cyo kwiyereka “Kata”.
Iki gikorwa cyayobowe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel afatanyije n’abandi batoza batandukanye.
Abakinnyi batoranyijwe mu byiciro bitandukanye
Mu cyiciro cyo kurwana “Kumite” hatoranyijwe abakinnyi mu byiciro bitandukanye birimo abakuru n’abakiri bato mu bakobwa n’abahungu.
Ikipe ya mbere mu bagabo (Team A)
Iyi kipe igizwe na Niyitanga Khalifa (The Champion-Kigali), Ndutiye Shyaka Mike Loger (Okapi-Kigali), Byiringiro Emmanuel (UR Huye), Munyaneza Flavier (Zen CT-Rubavu), Manzi Christian (Okapi-Kigali), Safari Pierre (The Champion-Kigali), Usengimana Omali (Kesa-Kigali), Ntwari Fiston (Okapi-Kigali) na Mupenzi Rutikanga (UR-Huye).
Ikipe ya kabiri ( Team B)
Iyi kipe igizwe na Dushime Shalifu (The Champion-Kigali), Mugisha Brice (Kamikazi), Nyirumuringa Emmy (UR Huye), Ishimwe Jean De Dieu (The Champion-Kigali), Kagimbi Paul, Munyembabazi Girbert (Police-Kigali), Ishimwe Jean Jules (UR Huye), Dukundimana Musabu (Kamikazi), Tuyishime Emmanuel (Police-Kigali) na Munyagishari Abubakar (Kamikazi).
Abatoranyijwe mu cyiciro cy’abagore
Aba ni Abayisenga Parimonique (The Champion-Kigali), Ingabire Solange (Okapi-Kigali), Niyonkuru Joseline (Rafiki-Kigali), Mukangoboka Marry Solange (Flying Eagle-Kigali), Uwimpuhwe Grace (Rafiki-Kigali), Twizeyimana Carine (Bright Kid-Kigali), Ishimwe Brigitte (Flying Eagle-Kigali) na Uwamahoro Neema (Police-Kigali).
Mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior”
Hatoranyijwe Niyonkuru Sudique (The Champion-Kigali), Bayizere Patrick (The Champion-Kigali), Mugenzi Danny (UR-Huye) na Muhire Ngabo Sasha (Yamatsuki-Kigali).
Mu cyiciro cy’abangavu “Women Junior”
Hari Yezakuzwe Ruth, Irakoze Aline na Umulisa Yvette (Flying Eagle-Kigali).
Mu cyiciro cyo kwiyereka “Kata” na ho hatoranyijwe abakinnyi mu byiciro bitandukanye.
Mu cyiciro cy’abagabo
Ikipe igizwe na Niyitanga Khalifa (The Champion-Kigali), Dushime Shalifu (The Champion-Kigali), Safari Pierre (The Champion-Kigali) na Mutangana Fabrice (The Last Samulai-Kigali).
Mu cyiciro cy’abagore
Hatoranyijwe Cyuzuzo Sakina (The Champion-Kigali), Niyonkuru Joseline (Rafiki-Kigali), Mukangoboka Marry Solange (Flying Eagle-Kigali), Uwimpuhwe Grace (Rafiki-Kigali), Ishimwe Brigitte (Flying Eagle-Kigali) na Umwali Pascaline (The Last Samulai-Kigali).
Mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior”
Hari Niyonkuru Sudique (The Champion-Kigali), Niyonkuru Gibril (The Champion-Kigali) na Mugenzi Danny (UR-Huye).
Mu cyiciro cy’abangavu “Women Junior”
Hari Yezakuzwe Ruth (Flying Eagle-Kigali), Irakoze Aline (Flying Eagle-Kigali) na Umulisa Yvette (Flying Eagle-Kigali).
Aba bakinnyi nk’uko byemezwa n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel ni bo bazatoranywamo abazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu minsi iri imbere arimo shampiyona y’Afurika 2022 izabera muri Afurika y’Epfo n’andi marushanwa atandukanye ateganyijwe umwaka utaha wa 2023.












Ndayishimiye j. Claude says:
Ukwakira 18, 2022 at 4:52 amKuraje