Karate:  Habaye amahugurwa agamije gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ryateguye amahugurwa y’abakinnyi mu rwego rwo gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Iki gikorwa cyabereye muri Notre Dame des Anges Primary School i Remera taliki 15 Ukwakira 2022 kiyoborwa n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel.

Ku munsi wa mbere taliki 15 Ukwakira 2022 abakinnyi 58 batoranyijwe ni bo bahuguwe nyuma baranarushanwa mu cyiciro cyo kurwana “Kumite”.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel yatangaje ko habaye igikorwa cyo guhugura abakinnyi ndetse no gutoranya abazajya mu ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye birimo abakuru ndetse n’abakiri bato  mu bakobwa n’abahungu.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel

Yakomeje avuga ko muri rusange byagenze neza kuko babonye impano nshya ndetse n’abakinnyi bakiri bato batanga icyizere ko mu minsi iri imbere bazaba ari abakinnyi beza.

Umutoza Nkuranyabahizi Noel avuga ko intego nyamukuru ari ugushaka abakinnyi bashya biyongera mu ikipe y’igihugu kuko  mu minsi iri imbere hari amarushanwa  bagomba kwitabira harimo  shampiyona y’Afurika “UFAK Karate Championships 2022” izabera i Durban muri Afurika y’Epfo  kuva taliki 28 Ugushyingo kugeza 04 Ukuboza 2022 ndetse n’andi ateganyijwe umwaka utaha  wa 2023 nk’imikino y’Afurika “All African Games 2023”, shampiyona y’Isi n’andi atandukanye.

Nyuma ya shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda muri 2018, abakinnyi bagiye baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ni  abari basanzwe kuko igikorwa nk’iki kitongeye kuba kubera COVID-19.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi  yatangaje ko ubu ari bwo bakoze igikorwa cyo gutoranya abakinnyi b’ikipe y’igihugu ku mugaragaro.

Akomeza agaragaza ko bahereye mu bakuru ariko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2022 bazanakoresha abakiri bato ku buryo umwaka wa 2022 uzarangira bazi abakinnyi bafite yaba mu bakuru ndetse no mu byiciro bitandukanye by’abakiri bato ubundi  bashyireho gahunda  yo mu myaka iri imbere.

Nyuma y’icyiciro cyo kurwana “Kumite”, kuri iki cyumweru taliki 16 Ukwakira haraba igikorwa nk’iki mu cyiciro cyo kwiyereka “Kata”.

Amafoto

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE