Kansiime asanga urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Umunyarwenya wo muri Uganda Anne Kansiime asanga urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye gukoresha amahirwe rufite y’ikoranabuhanga bakaribyaza umusaruro.
Yabigarutseho ubwo yari mu Rwanda tariki 9 Ugushyingo 2024, mu gitaramo cya Gen-z Comedy mu gace kacyo kazwi nka Meet me tonight, aho yahawe umwanya maze akabazwa hagamijwe ko yatanga icyizere ku bakiri bato bakeneye kwiteza imbere.
Abajijwe inama yagira urubyiruko rukora ibishingiye ku guhimba udushya Kansiime yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi yise (Generation -Z) rufite ikoranabuhanga nta rwitwazo.
Yagize ati: “Aba ba Gen-z, b’ikinyejena cy’uyu munsi, ntabwo mu by’ukuri bafite impamvu ifatika ituma tutamenya impano zabo, abantu bose babishaka batabishaka bafite imboni yo kubareba, turi mu bihe aho udashobora kujya ahantu mu biro ngo bakubaze uburambe (Experience), uba ufite ibimenyetso kuri murandasi, ntiwavuga ngo uraririmba ahubwo uboherereza Links, turi mu gihe ikoranabuhanga ryoroheje ibintu.”
Akomeza agira ati: “Ibanga nabibira ni uko telefone mukoresha mufata amashusho y’imyanya y’ibanga aho muba mwihishe ntawe ubareba ni nayo wakoresha ukereka Isi ko ufite ibyo ushoboye, abenshi mu rubyiruko twifuza guhabwa ubufasha, rimwe na rimwe n’ibyo twifuza ko badufashisha tubifite tutabibyaza umusaruro, nimukoreshe telefone zanyu.”
Agaruka ku nama yagira abanyarwenya b’Ababanyarwandakazi nk’umukobwa w’umunyarwenya wateye imbere, yagaragaje icyo bakora kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Njye nababaza impamvu ahubwo badakora urwenya ku rwego rwo hejuru, ese ni umuco ubakumira? Ni beza kandi mu rwenya wabikoresha, njye natangiye gukora urwenya ndi umukobwa umwe kandi nabikoresheje nk’uburyo bwanjye bumfasha, nagombaga gukora urwenya ku mihango ya buri kwezi abakobwa banyuramo, ntawari kubikoraho uretse njye, nimutinyuke rwose.”
Kansime avuze ibi mu gihe mu minsi ishize umunyarwenya Babu, yari yavuze ko ababazwa no kuba nta munyarwandakazi uri ku rwego rwa Kansiime.