Kandle na Kataleya bemeje itandukana ryabo na Theron Music Label

Nyuma y’ibyahwihwiswaga ku kuba Kataleya na Kandle batandukanye na Theron Music Label, na bo bemeje amakuru yabyo.
Ubwo bari mu kiganiro na televiziyo imwe mu zikorera Uganda Kandle na Kataleya bemeje ibimaze iminsi bivugwa ko baba baratandukanye n’ubujyanama bwa Theron banakomoza ku ntandaro yabyo.
Bagize bati: “Ni byo ntabwo tukiri mu bujyanama bwa Theron, icyabiteye ni uko hari byinshi tutumvikanyeho, amasezerano y’imikoranire turayahagarika ikindi kandi twari dukeneye umwanya wo kubana n’abantu batwitaho.”
Kataleya na Kandle batangarije abakunzi babo ko nyuma yo gutandukana na Theron bagiye kuza mu muziki mu yindi sura nshya baboneraho gutangaza itsinda ryabo rishya.
Bati: “Ku bakunzi bacu turahari ntaho twagiye, tugiye gukora umuziki mu isura nshya itsinda ryacu kuri ubu ryitwa K&K music, reka dushimire Theron music kuba baradufashije tukagera aho turi uyu munsi, iyo batahaba ndatekereza ntaho twari kuba turi uyu munsi, nubwo tutagikorana bibaho mu kazi ko abantu batumvikana ariko turabashimiye cyane.”
Bivugwa ko Kataleya na Kandle bavuye muri Theron Music kubera impamvu zitandukanye, ariko kandi ibyo batashoboye kwihanganira ari uko David Kalemera uyobora Theron music yari yashyize kamera (Camera) mu nzu yabo, hagamijwe kujya abagenzura, bo bakavuga ko bakeneye kubaho bisanzuye babana n’abanyamuryango babo ba hafi ndetse n’inshuti.
Amakuru agaragaza ko ubushyamirane hagati yaba bombi na Theron bwatangiye mu Gushyingo 2023, nyuma y’amezi atatu gusa bashyize ahagaragara EP yabo yitwa Call It Love.
Itandukana ryabo n’ubujyanama bwabo ribaye nyuma yo gushyira hanze igice cy’umuzingo wabo (Min Album) yashimishije abakunzi babo yakozwe na bamwe mu ba producer beza, abayobozi ba videwo, n’abanditsi bo mu gihugu cya Uganda.
Kandle amazina ye nyakuri ni Rebecca Robins Nabatuusa naho Kataleya yitwa Hadiijah Namakula.
Ngo bahura bwa mbere bahujwe n’isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo, umubano wabo utangira ubwo, nyuma baza kwishyira hamwe bashinga iduka ricuruza imyenda ndetse ari naho baje guhurira na Producer Ronnie
Babanje kwishyira hamwe kugira ngo bagurishe imyenda kugeza bahuye na Producer Ronnie kuri Dis One, wabandikiye akanabatunganyiriza amajwi yemeje Theron music gukorana na bo.
Kataleya na Kandle bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Do me, Muziba wa Love, Tonafuya yanatunganyijwe n’ubujyanama bwa Theron Music.
Abo bakobwa bavuga ko kugeza ubu nta bujyanama bateganya kujyamo, ko ahubwo bagiye kwicara bagatekereza neza ndetse bagakora kugira ngo abakunzi babo ntibababure.
