Kandida Perezida Mpayimana yijeje ingengo y’imari yihariye ku mikino yo ku Murenge

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatangaje ko natorerwa kuyobora u Rwanda, azashyiraho ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge izajya ikoreshwa mu marushanwa ategurwa mu rwego rwo kurushaho gushaka impano z’abakiri bato ndetse no kubona ibihembo ku makipe yitabira amarushanwa.

Mpayimana yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024, ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ye ku baturage baari bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Nyamirama mu Karere ka Kayonza, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Mpayimana Philippe yavuze ko hari icyuho n’ikibazo cy’amikoro make ashyirwa mu mikino bityo ko nk’urwego rw’Umurenge rwegereye abaturage rukwiye kugira ingengo y’imari ariko by’umwihariko hakenewe igomba gushyirwa mu gushaka impano z’abana bato no gushyiraho ibihembo by’amafaranga bifatika ku bitabira amarushanwa ategurwa n’Umurenge mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu n’imbaraga abakina imikino.

Yagize ati: “Nta ngengo y’imari y’imikino ihari yateganyijwe ndetse rimwe na rimwe abayobozi bo mu Nzego z’ibanze ntibitabira iyi mikino kuko nta bihembo biba birimo. Hari icyuho niba Akagari gashobora kwegukana irushanwa ryateguwe kakabura n’ishimwe ry’amafaranga 5.000, bigaragara nabi kandi ntibyateza impano imbere.”

Yakomeje agira ati: “Wazagira Mbape, Messi cyangwa Christiano Ronaldo ryari niba nta bana bakiniye mu Kagari n’ahandi habegereye ngo bagaragaze impano zabo? Ni yo mpamvu dusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari mu rwego rw’Umurenge.”

Mpayimana Philippe yavuze ko aramutse atorewe kuba Perezida yasaba ko izina ry’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ryahinduka, kuko adatanga umusaruro, hagashakwa irindi zina ritinyitse.

Yagize ati: “Njye nasaba ko izina turihindura kuko ubanza Amavubi ataruma neza, ni yo mpamvu twazashaka izina rituma Igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemere nk’Intare, Ingwe, Inzovu  n’andi, kandi ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda.”

Mpayimana Philippe yashimiye abaturage ba Kayonza bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe kugira ngo bumve imigabo n’imigambi ye bizabafashe guhitamo ukwiye kubayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE