Kamonyi: Uwaguze gakondo y’abandi mu cyamunara arasiragira mu nkiko

Amashusho y’abantu biraye ku gipangu cy’umuturage cyubakishijwe amatafari ya Ruliba ari mu yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’umwaka ushize, agakora ku mitima y’Abanyarwanda benshi.
Kuri ubu abantu icyenda barimo abatanze n’abahawe akazi ko gusenya urwo rupangu rwa Nzeyimana Jean waruguze mu cyamunara bari imbere y’ubutabera, aho bakurikiranyweho ibyaha byo gusenya inyubako itari iyabo no kubangamira ibyemezo byafashwe n’urukiko.
Ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ruherereye Kagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, rwatangiye kuburanisha abo bantu uko ari icyenda.
Bivugwa ko isenywa ry’igipangu rifitanye isano n’uko Nzeyimana waguze mu cyamunara uwo mutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza kirimo inyubako y’igorofa igeretse rimwe yisanze yaraguze gakondo y’abatifuza kuyivirira.
Kuva Nzeyimana yagura uwo mutungo uri mu kibanza gifite UPI: 2/08/12/05/405 wari uwa Karemangingo Gonzalve ariko GT Bank ikawushyira ku Cyamunarakugira ngo yiyishyure inguzanyo, ahora mu nkiko kugeza n’uyu munsi aburana gusenyerwa igipangu.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Nzeyimana Jean yavuze ko ajya kugura uyu mutungo wari uzitiye kandi ko byakorewe mu ikoranabuhanga n’amafoto yawo wose akaba yaragaragaragamo.
Nyuma yo kugura uwo mutungo ni bwo yatangiye imanza za ngo turwane n’umuryango wa Karemangingo utaranyuzwe n’uko gakondo yabo yaguzwe n’undi muntu.
Bahereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, bakomerezwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, bagera no mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, abo mu muryango wa Karemangingo hose bagatsindwa.
Nzeyimana akomeza avuga ko byageze aho abahagarariye umuryango wa Karemangingo bifuza gusubirana ubwo butaka nka gakondo yabo.
Ati: “Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge bwaranduhije ngo twumvikane mbemerera ko umushinga nashakaga kuhakorera nawureka nkoresha igenagaciro ku byo nari maze gukoramo bigaragaza ko hafite agaciro ka miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, birananirana mbasaba ko na bo bakoresha umugenagaciro wabo ntibabikora ngo mbasubize umutungo wabo.”

Avuga ko aho yaguze hafite metero kare 2200 ariko hazengurutswe n’ubundi butaka bugari cyane bw’uwo muryango, ari na yo mpamvu abamusenyeye igipangu bavugaga ko cyubatswe mu butaka bwabo.
Abanze kuvirira gakondo bazanye abakozi barima igipangu
Mu rubanza rwo ku wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko ababuranira umuryango wa Karemaningo, Mukakarangwa Lea na Mutangana Eric, ari bo bihishe inyuma y’isenywa ry’urupangu rwa Nzeyimana aho bazanye abakozi maze bangiza urukuta rwubakishijwe amatafali ya Ruliba.
Ibyo byabereye Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa wa Runda tariki ya 19 Ukuboza 2023.
Bamwe mu bakurikiranwe baburana bahakana iibyaha baregwa ariko bakemera ko bashenye, bakavuga ko babikoreshejwe n’uko bahawe akazi bavanwe aho bategera ababaha akazi hazwi nko “Ku Ndege”.
Mukakarangwa na Mutangana na bo baburana bahakana icyaha cyo gusenya uruzitiro rwahari hubatswe inzu y’umuryango wabo, ahubwo bakavuga ko barusenye kubera ko rwari rwubatse mu kibanza cyabo kizengurutse icy’uwaguze mu cyamunara.

Abandi baregwa muri iyo dosiye ni Maniraguha Damien, Masengesho Leonard, Nambazimana Cherles, Ntakirutimana Aloys, Niyomugaba, Nsanzimana Pierre na Mukashyaka Jacqueline ufitanye isano na Mukakarangwa.
Aba bose baburana bavuga ko bahawe akazi na Mukakarangwa, bamaze kugakora baritahira.
Perezida w’Iburanisha yabajije Mukakarangwa impamvu yasenye urugo rwari ruzengurutse ubutaka butari ubwe, avuga ko ibyo basenye biri ku butaka bwabo buzengurutse ubw’uwaguze mu Cyamunara.
Uwitwa Niyomugaba wahawe akazi ko kujya gushaka abandi baza kumufasha gusenya, avuga ko yari yemerewe amafaranga ibihumbi 85 ariko yahawe ibihumbi 55 ndetse abo yakuye ‘Ku Ndege’ yari yamaze kubahemba buri wese 3,500 ariko hari andi yagombaga kubongerera igihe na we yari guhabwa igice gisigaye.
Me Muhire Jean Marie Eugene yabwiye urukiko ko abo bunganira bakwiye kurekurwa kuko bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko kuko bagejejwe mu bushinjacyaha igihe kigenwe cyararenze.
Muri uru rubanza kandi ubushinjacyaha buraregera indishyi zingana na miliyoni 8.5 z’amafaranga yu Rwanda. Nzeyimana avuga ko ahasenywe hangana na metero 100 hakaba ari ahaherereye igikari gikorerwamo ubucuruzi bwo gucumbikira abantu (lodge) n’akabari.
Igipangu cy’amatafari ya Ruliba cyasenywe kibarirwa agaciro ka miliyoni 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda, naho asigaye hakabamo igihembo cy’umwunganizi mu by’amategeko (Me) waregeye indishyi muri uru rubanza n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwasabiye Mukakarangwa Lea na Mutangana Eric igifungo cy’imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.
Abasigaye bose basabwiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 (3.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.
Isomwa ry’uru rubanza riteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2024 saa cyenda zuzuye (3:00 PM) ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge.
