Kamonyi: Rwiyemezamirimo yabijeje umuriro awijyanira mu ruganda rwe

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, bakomeje kwijujutira rwiyemezamirimo wabijeje ko azabaha umuriro w’amashanyarazi, ariko bagatungurwa n’uko byarangiye awiyoboreye mu ruganda rwe.

Abo baturage bavuga ko imyaka ibaye ine uwo rwiyemezamirimo witwa Steven ucukura amabuye y’agaciro abijeje ko bazagezwaho umuriro w’amashanyarazi, ndetse batangira no kwishima ubwo babonaga amapoto aterwa ariko batungurwa n’uko umuriro waje ubanyura hejuru werekeza ku ruganda.

Ishimwe Alice yavuze ko uwo muriro bawemerewe mu mwaka wa 2020 ndetse ngo bari banashyizwe ku rutonde anabasaba ibyangombwa.

Ati: “Steven yaraje akora urutonde rw’ingo zacu yandika n’ibyangombwa byacu ngo agiye kutuzanira umuriro, ariko twatunguwe no kubona aho kuduha umuriro nkuko yari yawutwemereye, ahubwo uduciye hejuru wigira mu ruganda rwe rw’amabuye y’agaciro.”

Uwamahoro Evaliste na we washyizwe kuri urwo rutonde yagize ati: ‘‘Twebwe tubabazwa n’uko Steven yadutwariye imyirondoro akadukoresha yisabira umuriro wo mu uruganda rwe, kuko ubu aracana ariko twe insinga tuzibona zitunyura hejuru.”

Evariste arifuza ko nabo bahabwa umuriro. Ati: “Ndifuza ko natwe twahabwa umuriro w’amashanyarazi tukabasha gucana kuko amapoto anyura mu mirima yacu.”

Gusa amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko rwiyemezamirimo yaba yaratanze amafaranga yo kugeza amashanyarazi kuri abo baturage, ariko bikaba bitarakozwe ku gihe kubera ko atashakaga guhuza transformateur na bo.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), ishami rya Kamonyi, bwemeza ko icyo kibazo bakizi ndetse biteguye kubagezaho amashanyarazi nyuma yo kubakorera inyigo ihamye yo kubagezaho amashanyarazi.

Kalisa Rosine, Umuyobozi w’iri shami REG mu Karere ka Kamonyi, yagize ati: “Ikibazo cy’aba baturage kirazwi kandi turi gukora ibishoboka byose ngo tubone amapoto n’urusinga byo kugira ngo babone umuriro.”

Naho ku kijyanye na, Kalisa yemeza ko ibirebana na rwiyemezamirimo wabatwariye imyirondoro abizeza kubagezaho umuriro w’amashanyarazi, n’ubundi yabigizemo uruhare ndetse ngo yanifuje ko aba baturage bahabwa umuriro badafatiye kuwo akoresha mu uruganda kugira ngo atazisanga abihyurira umuriro makoresha mu ngo zabo.

Ati: “Aho hantu ndahazi, dusabwe na rwiyemezamirimo Steven twarahagiye dukora inyigo, y’uko aba baturage baha umuriro udafatiye kuwo akoresha. Rero twasanze harimo ikilometero kimwe n’igice, bivuze ko hakenewemo amapoto mirongo 30 n’urutsinga runga n’ikilometero kimwe n’igice. Ibyo bikoresho turimo kubishaka kugira ngo iki kibazo gikemuke.”

Akomeza ashimangira ko rwiyemezamirimo nta kibazo afite kuko yemeye kubagezaho amashanyarazi, ikindi kandi ngo kuwugeza mu ruganda mbere ni uko byihutirwaga kugira ngo ibikorwa birusheho kugenda neza.

Abaturage bijujutira kutabona amashanyarazi bemerewe ni abatuye mu Midugudu ya Nyarusange na Gasharu ibarizwamo uruganda rw’uyu rwiyemezamirimo.   

Abaturage bavuga ko batishimiye kunyuzwa amashanyarazi hejuru n’uwabemereye kubacanira
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE