Musambira abarokotse Jenoside bafite impungenge z’amacumbi yenda kubagwira

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi bubakiwe amacumbi yo kubamo, kuri ubu yarashaje arasatagurika n’ibisenge birangirika ku buryo batewe impungenge n’uko zishobora kubagwira.

Ayiki Jean Felix wo mu Kagari ka Rukambura, avuga ko inzu abamo n’umuryango ugizwe n’umugore we n’abana babo batatu, ibateza umutekano muke kuko iyo imvura iguye banyagirwa.

Yagize ati: “Umutekano wanjye n’umuryango urebye ntawo, aho mba mu rugo n’abana n’umudamu inzu tubamo urebeye inyuma ubona ko yuzuye, ariko imbere ntabwo yuzuye iyo imvura iguye mu byumba irava, icyo twasaba ubuyobozi bwadusanira inzu ikarangira.”

Mukahigiro Pelagie wo mu Mudugudu wa Mbali, Akagari ka Karengera, avuga ko ikibazo afite bamwubakira inzu yo kubamo, bamwubakiye mu mazi ku buryo muri Fondation yayo hagenda hasenyuka akaba yifuza kubakirwa ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga.

Aba ni bamwe barokotse Jenoside bafite inzu zishaje, uhereye ibumoso ni Mujawayezu Redempta, Ayiki Jean Felix na Mukahigiro Pelagie

Yagize ati: “Mba mu nzu Leta yanyubakiye irasakaye ntabwo iva, ariko batwubakiye ahantu ku buryo ubona ko hasi kuri fondasiyo hagenda hagengeduka hagati hose harasenyutse kubera amazi, igikoni cyarasenyutse, nabanje kugerageza ariko ubu mu myaka 61 ngezemo gukora bimaze kunanira duhorana ubwoba bw’uko zizatugwaho tukahaburira ubuzima.”

Mujawayezu Redempta wo mu Kagari ka Buhoro, avuga ko nta gikozwe mu maguru mashya ngo basanirwe amacumbi babamo ubuzima bwabo buri mu kaga.

Yagize ati: “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagati y’umwaka wa 1995 na 1996, twubakiwe n’umupadiri bitaga Vjeko, hari n’abandi bagiye bubakirwa n’umushinga wari waje witwa ngo ni fudu [food], inzu z’icyo gihe zose zarashaje, Ntirebyeho ku giti cyanjye, muri rusange izo nzu zifite ibibazo bikomeye kuko zimwe zaranasenyutse burundu izindi zagiye ziyasa mu mpande no mu nguni, ibisenge ni ikibazo amabati arashaje.”

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Musambira, Nkunduwimye Alexandre, avuga ko n’ubwo abarokotse Jenoside bo mu Tugari dutandatu tugize uyu Murenge kimwe n’abandi Banyarwanda baharanira kwiteza imbere, ariko bafite imbogamizi y’umutekano muke ushingiye ku macumbi babamo yangiritse cyane kubera gusaza.

Nkunduwimye Alexandre, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Musambira

Ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse batishoboye,  Jenoside imaze guhagarikwa, bubakiwe amacumbi, inzu zubatswe nta micanga na sima bihagije, none inyinshi ni izangiritse, uburyo bufatika bwo gukemura iki kibazo ni ugusenya bagasa nk’aho batangira kuzubaka guhera mu musingi.”

Yongeyeho ko cyane cyane abantu bageze mu zabukuru bakeneye ubutabazi bwihuse.   

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyongira Uzziel avuga ko ikibazo cy’izo nzu z’abarokotse Jenoside zimeze nabi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, barimo kureba uburyo basanirwa cyangwa se zikubakwa bushya.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Yagize ati: “Ikibazo cy’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izishaje mu Murenge wa Musambira no mu yindi Mirenge dufite, ni ikibazo tuzi ariko ku bufatanye na MINUBUMWE icyo kibazo gifite umurongo wo kugenda gikemukamo.”

Yongeyeho ati: “Turabahumuriza kandi tuzakomeza tubabe hafi ku buryo izo nzu zishaje zigenda zisanwa, abatarazibona bangende bazibona, ni igikorwa cyahawe umurongo kandi mu gihe cy’imyaka itari myinshi  kizaba cyakemutse.”

Inkuta zaraturitse
Ibisenge byarashaje, ababamo baravirwa
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE