Kamonyi: Ikorwa ry’umuhanda ryagabanyije ibiciro byari byaratumbagiye ku ngendo

Abaturiye umuhanda uhuza Umurenge wa Kayumbu na Karama mu Karere ka Kamonyi, n’abawukoresha, bavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatangiye gukemura ibibazo bagiraga mu ngendo birimo n’ibiciro byari byarazamutse.
Mutuyimana Ester ukomoka mu Murenge wa Karama, avuga ko umuhanda utarakorwa moto yayishyuraga ibihumbi 2000frw kugera mu isoko ry’Umurara none ubu atanga 600frw.
Ati: “Ubu ureba uyu muhanda utaratangira gukorwa ngo ube mwiza twagirwaga no gukora urugendo, kuko nkanjye moto nayishyuraga ibihumbi 2000frw ngiye mu kurema isoko, ariko ubu wabaye mwiza ntabwo ndenza amafaranga 600frw, rwose ikorwa ryawo ryakemuye ikibazo gikomeye twahuraga nacyo cyo kugendanirana.”
Shumbusho Straton utuye mu Murenge wa Kayumbu, na we ahamya ko umuhanda utarakorwa byabagoraga mu ngendo kuko moto zarabahendaga.
Ati: “Rero uyu muhanda kuba warakozwe byaradufashije cyane kuko, ntiwashoboraga kubona moto iri munsi y’amafaranga 1700frw ugiye kwivuza, mu gihe kuri ubu wamaze kuba mwiza iyo Umumotari atagutwariye 700frw umubwira ngo genda ndatega undi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatangiye kubera ibisubizo abatuye Imirenge ya Karama na Kayumbu cyane cyane abivuriza ku kigo nderabuzima cya Kayumbu.
Ati: “Ndahamya ko uriya muhanda wa Karama- Kayumbu, kuwukora byakemuye ibibazo byinshi ariko by’umwihariko, byafashije abivuriza ku kigo nderabuzima cya Kayumbu koroherwa n’ingendo kuko ubu n’imbangukiragutabara kuvanayo umurwayi imujyana ku bitaro bya Rukoma biroroshye.”
Umuhanda wa Karama Kayumbu ukaba ari umuhanda ugomba gukorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kiri gukorwa kingana n’ibilometero bigera kuri 6,8 kikazuzura gitwaye miliyoni zisaga 560 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyiciro cya kabiri kingana n’ibilometero bisaga 8 kizava ku isoko rya Manyana kikagera kuri kaburimbo ya Muhanga Kigali aho bita mu Gaperi, cyo ntikirabonerwa ingengo y’imari.


