Kamonyi: Hatangiye gushakishwa ukekwaho gutema insina z’uwarokotse Jenoside

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugabo witwa Ndugunimungu Jean Leonard warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mun1994, yatemewe insina z’amatere zari ziherereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagali ka Nkingo.

Ndugunimungu ufite imyaka 35 uhagarariye barumuna be 2 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asanzwe aba mu mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, mu Kagali ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamu II aravuga ko yatemewe insina 26, Akarere ka Kamonyi kakaba kavuga ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha uwaba yazitemye.

Nyirubwite akeka abaherutse kwigamba  ko bazazitema agasaba ko babazwa impamvu bamutemeye insina yashoyeho imbaraga.

Amakuru y’itemwa ry’izi nsina yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa tanu z’amanywa, ndetse ibikorwa byo gushaka amakuru byahise bitangira kugira ngo hamenyekane uwabikoze n’icyo yabikoreye.

Akomeza avuga ko mu makuru y’ibanze bamenye ari uko insina zatemwe zigera kuri 26 ariko bagikurikirana kugira ngo hamenyekane uwaba yabikoze n’impamvu yabimuteye.

Ndugunimungu Jean Leonard watemewe insina avuga ko ikibazo kijyanye n’ihangana rye n’uwo akeka uherutse kwigamba ko azazitema kandi ibibazo bye yabimenyesheje inzego zose zikizi, gikomoka ku mateka ya Jenoside kuko abo ari bamwe mu babasenyeye inzu ndetse kugeza ubu bataranishyura imintungo bangije nk’uko byemejwe  mu Nkiko Gacaca.

Akomeza avuga ko hari n’igihe baraye batera amabuye ku nzu y’iwabo ari ku ishuri arabibaregera basaba imbabazi gusa akavuga ko bikabije kuba umuntu yakora umushinga we abandi bagashaka kumuca intege ntacyo abasaba kumuha.

Yemeza ko aba bantu bamubangamiye n’umuryango we kuko uwiraye agatema insina n’umuntu yamutema akamwica, agasaba inzego kumutabara agahabwa ubutabera.

Bamwe mu baturage bagira icyo bavuga kuri iryo temwa ry’insina barimo Mugabo Jean Bosco uvuga ko hari umugabo witwa Uwimana uherutse kumusanga iwe amubwira ko bajyana kuri uwo murima watemwemo insina, amubwira ko nihagira uhatera insina azazitema kuko ubwo butaka ari ubwe.

Yagize ati: “Umugabo witwa Uwimana aherutse kunsanga iwanjye kubera ko nsanzwe ndeberera ibikorerwa muri uyu murima watewemo insina, ambwira ko nihagira uwibeshya agatera insina azazitema zose akanafata izamaze gufata zose kuko ubu butaka ari ubwe, njyewe rero ndakeka ko yaba ari we kuko yakundaga kubyigamba.

Uwasekuru Pierre Celestin avuga ko Ndugunimungu asanzwe afite ubutaka bw’umuryango wabo ariko haherutse kuza umugabo witwa Uwimana avuga ko ahafite ubutaka.

Ati: “Uyu Ndugunimungu asanzwe afite ibikorwa hano ariko mperutse kumva amakuru ko uwitwa Uwimana ahafite ubutaka ariko nza kumenya ko yanateyemo inturusu gusa sinamenye uwaziranduye ahubwo uyu watemewe insina yahise aziteramo.

Mu minsi ishize namenye amakuru ko natanze akazi ku bantu bampingiraga aha nateye insina haza umugabo witwa Uwimana ababwira ko aharimo guhingwa ari mu butaka bwe ndetse naje kumenya amakuru ko yahateye.”

Mukamana Marie Louise avuga ko Ndugunimungu atahaba ariko bakunze kumva uyu mugabo yigamba kumugirira nabi dore ko hari n’igihe bigeze kumugerekaho urupfu rw’umuntu kandi ari ku ishuri i Kabgayi bigaragara ko abagiriye nabi umuryango we muri Jenoside bamushakisha na we.

Mu mwaka wa 2016 uyu mugabo Uwimana yaje gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kwica umuntu birangira aburanye aba umwere, akavuga ko ubu butaka ari ubuzungurano bwa se.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE