Kamonyi: Bisi ya Volcano yashatse ‘kudepasa’ ikora impanuka

Umumotari n’umugenzi yari atwaye baraye mu bitaro nyuma yo gukomeretswa na bisi yo mu bwoko bwa coaster y’ikompanyi ya Volcano, yavaga i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Muhanga, yashatse kunyura ku ikamyo ya Howo.
Byabereye ahazwi nko mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ahagana saa mbiri z’ijoro (20:00 PM) ry’itariki ya 20 Gashyantare 2024.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yetewe n’umushoferi w’iyo bisi yari itwawe na Rwigema Alain washatse kunyura ku zindi modoka atabanje kugenzura inkomyi zimuri imbere.
Yagize ati: “Iyi mpanuka yabaye itewe n’imodoka ya Toyota Coaster ya Kompanyi ya Volcano yari itwawe na Rwigema Alain ikaba yatewe n’uyu mushoferi utabashije kureba imbere aca ku modoka ya Sino Truck (Howo) yari imbere ye na yo yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga, ageze aho ava mu mukono yagenderagamo ashaka kunyura kuri iyi modoka. Yahise ayigonga ayiturutse inyuma arakomeza agonga Moto yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali ayisanze mu mukono wayo.”
SP Kayigi akomeza avuga ko umushoferi wari utwaye bisi ari we wateje iyi mpanuka ubwo yakoraga inyuranaho bizwi nko kudepasa, atabanje kureba imbere ko nta nkomyi ishobora kumubera imbogamizi mu kunyuranaho.
Muri iyi mpanuka hakomeretse uwari utwaye moto n’umugenzi yari atwaye ndetse bahita bajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), naho abari mu modoka bo ntacyo babaye.
SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda, ndetse mu gihe bagiye gukora inyuranaho cyangwa kubisikana bakabanza kureba ko nta nkomyi iri mu muhanda yatuma habaho impanuka.
Yanabasabye kandi guhora bazirikana ko hari abo basangiye gukoresha umuhanda, ku buryo aho ari ho hose n’isaha iyo ari yo yose umuntu yakora impanuka mu gihe atagize amakenga.
Aho mu Kibuza nta mezi atatu yari ashize habereye indi mpanuka yahitanye camera yo ku muhanda yamenyekanye cyane nka “Sofia”, gusa na y o ntiyahitanye ubuzima bw’umuntu.