Kamonyi: Barifuza ko hajyaho umugoroba w’urubyiruko rwigiramo amateka ya Jenoside

Abatuye Akarere ka Kamonyi bavuga ko icyifuzo bafite ari uko Leta ikwiye gushyiraho umugoroba w’urubyiruko, wo kwigiramo amateka y’Igihugu cyane cyane aya Jenoside kuko hari urubyiruko rutabasha gukomeza kwiga ngo nibura ruyigire mu ishuri.
Mukamurangwa Claudine ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko icyifuzo afite kijyanye n’uko Leta yashyiraho umugoroba w’urubyiruko rwigiramo amateka y’igihugu.
Ati: “Urabona hari urubyiruko rutabashije kwiga yewe n’abiga ntabwo babasha gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko bikwiye. Ku bwanjye nifuza ko Leta yadufasha hakajyaho umugoroba w’urubyiruko ku buryo ababyeyi babonye Jenoside bayibayemo bafasha Leta gutanga umusanzu mu kwigisha urubyiruko amateka y’Igihugu.”
Mugenzi we na we avuga ko hari urubyiruko rwigishirizwa ingengabitekerezo ya Jenoside ku mashyiga ku buryo hagiyeho umugoroba w’urubyiruko cyaba ari igisubizo mu gukumira uko kwigishwa amateka agoretse.
Ati: “Ubundi uko mbibona nkuko hagiyeho umugoroba w’ababyeyi wo kwita ku muryango, hakwiye no kujyaho umugoroba w’urubyiruko urufasha kwiga amateka y’Igihugu cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bigizweno uruhare n’Abayabayemo kuko hari urubyiruko magingo aya rukigishirizwa ku mashyiga amateka atariyo anakurura ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Senateri Mugisha Alexis avuga ko iki cyifuzo ari cyiza kizakorerwa ubuvugizi.
Ati: “Kwifuza ko habaho umugoroba w’urubyiruko urufasha kwiga amateka y’Igihugu cyababyaye by’umwihariko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni icyifuzo cyiza kandi kizakorerwa ubuvugizi ku buryo Ababyeyi bagira uruhare mu kwigisha ababyiruka amateka ya nyayo, dore ko kubera kwigishwa atari yo kuri bamwe mu rubyiruko usanga narwo hari igihe hagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Senateri Mugisha avuga kandi ko kwigisha abakiri bato amateka y’Igihugu nta kuyagoreka, bakigishwa uburyo urubyiruko rwigishijwe rugashorwa mu gukora Jenoside, ariko kandi bakigishwa ko Inkotanyi zayihagaritse harimo n’urubyiruko, biri mu bifasha kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi bigakangurira urubyiruko gukoresha imbaraga mu byiza byubaka Igihugu aho kuzikoresha mu bibi bigisenya.


