Kamonyi: Barasaba gukomorerwa 250,000 Frw basabwa n’ubuyobozi

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyagasozi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko amafaranga 250,000 bishyuzwa bayakurirwaho cyangwa akagabanywa.
Abasaba gukomorerwa ni abaturage bafite inzu zasenywe n’imvura.
Twagirimana Fulgence utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi avuga ko ikibazo afite ari uko inzu ye yashenywe n’imvura akaba asabwa ibihumbi 250 kugira ngo ashobore kuyisana.
Yagize ati: “Ikibazo mfite ni uko inzu yanjye yagushijwe n’imvura ariko ubuyobozi bwanze ko nyisana ngo mbanze nishyure ibihumbi 250. Ubuyobozi nibudufashe aya mafaranga ni menshi kuko nakabaye nyaguramo amabati cyangwa sima”.
Mujawimana Anathalie na we utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Gihinga, nubwo atasenyewe ariko avuga ko aya mafaranga bacibwa ari menshi.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Ngirabantu Pierre Celestin, Perezida wa Site ya Nyagasozi, yasobanuye abatanga amafaranga abo ari bo.
Yagize ati: “Mu Murenge wa Gacurabwenge dufite site 6 z’imidugudu y’icyitegererezo. Amafaranga ibihumbi 250 asabwa umuturage, ni ayo gufasha mu gutegura iterambere rya site”.
Ahamya ko umuturage wishyura ibihumbi 250 ari ugurishije ikibanza gusa. Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, aho avuga ko amafaranga yishyurwa n’ugurishije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere taliki 26 Nzeri 2022, Meya Dr Nahayo yavuze ko abagizweho ingaruka n’ibiza batuye mu midugudu y’ikitegererezo badakwiye kwishyuzwa ayo amafaranga.
Yagize ati: “Ashobora kuba ari ikibazo cy’ibiza nk’imvura iguye kubera ataziritse igisenge neza, ibyo ngira ngo na byo dufite uko dufasha bene abongabo ku buryo umuturage atagira ikibazo. Abo ntibagombye no kwishyura ariya mafaranga”.
Meya avuga ko ibikorwa bikorerwa mu masite nko guca imihanda, amafaranga 250,000 yishyurwa n’umuturage wese ugurishije ikibanza akoreshwa mu mirimo ikorwa muri site.
Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kumenya ariko itashoboye kugenzura, ni uko abayobozi b’amasite ari bo babuza abaturage gusana inzu zabo mu gihe batishyuye amafaranga asanzwe asabwa ugurishije ikibanza gusa.
Politiki yo gutura mu Midugudu y’icyitegererezo igamije kwegereza abaturage ibikorwa remezo, ibyo kandi bikajyana n’igishushanyombonera cy’Akarere.

