Kamonyi: Babonye “Umurasire” baruhuka ingendo zo kuvumba amashanyarazi

U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 ingo zose zizaba zimaze kugezwaho amashanyarazi. Ni urugendo rurimo gukorwa hakwirakwizwa afatiye ku muyoboro mugari wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) n’atawufatiyeho (Off-Grid) arimo ay’imirasire y’izuba atangwa na ba rwiyemezamirimo.
Abaturage bagezweho n’amashanyarazi by’umwihariko mu bice by’icyaro bavuga ko yabakuye mu bwigunge iterambere rikihuta.
Bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda bafite akomoka ku mirasire y’izuba bakunze kuvuga ko ari “Umurasire”, bagaragaje ko yabahinduriye ubuzima, baruhutse ingendo bakoraga bajya kuvumba amashanyarazi i Kigali n’ahandi.
Muri aka gace, uhabona amapoto yateganyirijwe kunyuzwaho insiga z’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, abahatuye bavuga ko ahamaze igihe kinini ariko n’ubwo icyo yateganyirijwe kitaragerwaho, bashima ko habaye hashatswe igisubizo cyihuse.
Munyakazi Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Bukimba, mu Kagari Gihara, ni umwe mu bafite amashanyarazi y’imirasire y’izuba, yishimira ko yaruhutse imvune z’ingendo yakoraga yikoreye batiri ajya gushaka umuriro ahandi.
Ati: “Mbere nakoreshaga batiri, byansabaga kujya kuyishyirishamo umuriro i Kigali, byari imvune cyane. Hashize iminsi naguze moteri na yo nkabona intwara lisansi nyinshi, n’ubwo nabonaga ibyiza nkaruhuka (kureba televiziyo) byarampendaga cyane, ariko ubu nararuhutse, ndicara ngacuranga, nkareba umupira nkumva ndizihiwe […] no mu rutoki ndacana!”
Umufasha we Nyirahabimana Consolate yunzemo ati: “ Tutarabona MySol(amashanyarazi y’ imirasire y’ izuba) byageraga saa moya z’ijoro umuntu yagiye kuryama, ariko ubu tujya kuryama tumaze kureba amakuru, icyo dushaka kureba kuri Televiziyo tumaze kukireba. Mbere hari mu kizima umuntu yatinyaga no kujya hanze”.
Niyomugabo Jean de Dieu yogoshera muri senteri ya Bukimba mu Kagari ka Gihara, na we ati: “ Abantu ntibakibura aho biyogosheshereza, akazi kacu kagenda neza, buri wese aba afite umuriro muri telefoni kuko aba yabonye aho awushyiriramo. Mbere twajyaga gushaka umuriro iyo za Gihara, abandi bakajya hakurya iyo bambutse mu bwato, aho Umurasire waziye nta kibazo na kimwe turakora”.

Niyodusenga Emmanuel wo mu Kagari ka Gihara, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ubu abasha gusubira mu masomo.
Ati: “Tutaragira amashanyarazi byari bigoye cyane, nko gusubiramo amasomo byadusabaga kwiga ku manywa mu minsi y’ikiruhuko, ku mugoroba ho byari ugucana buji ukerekezaho ikayi”.
Aba baturage bakangurira bagenzi babo kwitabira iyi gahunda yo kugira “Umurasire”, bagaca ukubiri n’icuraburindi.
Hateganyijwe Nkunganire mu korohereza abaturage kubona “Umurasire”
Nubwo hari abagaragaza ubushobozi buke ko batawigondera, Rwagaju Louis ushinzwe ubucuruzi n’ubufatanye hagati ya kompanyi ya Engie Energy Access, imwe mu zicuruza ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire byitwa MySol (byitwaga Mobisol) n’ibindi bigo, yagaragaje ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda hashyizweho uburyo bwo kuborohereza.
Yasobanuye ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bayakwirakwiza bakurikije ibice REG yagaragaje ko bitazagezwamo vuba afatiye ku muyoboro mugari, abahatuye bakanagenerwa Nkunganire itangwa na Leta.
Yakomeje agira ati: “Hari abatuye mu bice bitagenewe ya Nkunganire ariko bakeneye imirasire y’izuba; twebwe twemera ko abaturage bafite amikoro agiye anyuranye, ni yo mpamvu n’ibikoresho dutanga biri mu byiciro bitandukanye; hari ibyagenewe ba bantu bagitangira gukoresha amashanyarazi, hari n’ibyo twageneye abafite amikoro yisumbuyeho; bafite ibigo binini nk’amashuri, abashaka kuhira, kandi ubishatse tumuha gahunda yo kwishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka 3”.
Serge Wilson Muhizi ukora mu Rugaga rw’Abikorera bari mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi (EPD) yunzemo ati: “Hari amafaranga Leta yatanze binyuze mu bufatanyabikorwa ifitanye na Banki y’Isi agera kuri miliyoni 50 z’amadolari. Aya mafaranga hari uburyo agera ku muturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akishyurirwa 90% ku bikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba we akishyura 10% buhoro buhoro”.

Mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri na ho harimo ayo umuturage yishyurirwa na Leta.
Muhizi yavuze ko bakomeje ubukanguramba kugira ngo umuturage yumve akamaro ko kureka agatadowa agafata “Umurasire” kuko hari ingaruka mbi kamutera mu buzima bwe bwa buri munsi bikanatuma hari n’ibyo atabasha kugeraho ku buryo bufatika mu iterambere.
Kugeza ubu ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda ni 73%, uruhare rw’Abikorera mu gukwirakwiza adafatiye ku muyoboro mugari rugeze kuri 23% ariko hifuzwa ko rwazamuka rukagera nibura kuri 40% nk’uko byatangajwe na Annick Muhama Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ( MININFRA).
Yavuze ko hakenewe uruhare rw’Abikorera kugira ngo iriya ntego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose igerweho. Ati: “Ni intego ikomeye kuyigeraho isaba ko tubona n’uruhare rw’ Abikorera kugira ngo tubashe kuyigeraho”.
Hari icyizere ko uru ruhare ruzazamuka binyuze mu kureshya abashoramari mu nama Mpuzamahanga u Rwanda rugiye kwakira izaba ku wa 18-20 Ukwakira 2022, izahuza abarenga 1000 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo abahagarariye Urwego rw’Abikorera, za Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari arimo akomoka ku mirasire y’izuba.
Ni inama yateguwe na GOGLA; Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abashoramari mu guteza imbere ikwirakwizwa ry’aya mashanyarazi n’ibikoresho biyifashisha.
Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 35 ziri mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
