Kamonyi: Abahinzi b’ibigori batishyuwe baheze mu gihirahiro

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu bahinzi b’igihingwa cy’ibigori bibumbiye mu makoperative atandukanye mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bari mu gihirahiro gituruka ku kuba bamaze amezi agera kuri atanu Rumbuka nk’umuguzi wabo atwaye umusaruro w’ibigori bejeje ariko ntabishyure, bakifuza ko ubuyobozi bubaha umurongo kuri iki kibazo bakabafasha kwishyurwa. 

Bizimana Alpfred ni umwe mu bahinzi bibumbiye muri imwe muri koperative zihinga ibigori mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha bakamenya uko bazishyurwa amafaranga y’umusaruro bamaze amezi atanu bahaye Rumbuka isanzwe ibagurira umusaruro.

Ati: “Jyewe mu kwezi kwa kane umusaruro nejeje nagemuyeho ibilo 579 kuri koperative, noneho umusaruro ujyanwa na Rumbuga isanzwe iwutugurira, jyewe rero na bagenzi banjye twabaza ubuyobozi bukatubwira ko Rumbuka itarishyura, muri make ubuyobozi bwatubariza aho bigeze umuntu akaba yakwishyurwa kugira ngo abashe gukemura ibibazo afite mu muryango.”

Mugeni Gisele na we ni umwe mu bahinzi bahinga ibigori akaba abarizwa muri imwe mu makoperative akorera ubuhinzi bw’iki gihingwa mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yifuza ko ubuyobozi bubafasha kumenya uko bazabona amafaranga y’umusaruro bamaze amezi atanu bahaye Rumbuka ariko ntibishyurwe.

Ati: “Nagemuye ibilo 300 ariko ntabwo nzi aho byahereye ngo mbashe kubona amafaranga y’uwo musaruro nagemuye, muri make ubuyobozi bwadufasha kumenya aho bigereye kugira ngo twishyurwe kuko igihe gishize ni kinini tugemuye umusaruro ariko ntitwabona amafaranga.”

Ndacyayisenga Evode na we uhinga ibigori ubarizwa muri imwe mu makoperative akorera mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kutishyurirwa igihe byamugizeho ingaruka yo kubura amafaranga y’abanyeshuri afite mu rugo.

Ati: “Urumva itangira ry’amashuri ryabaye mu kwa cyenda, birangira mbuze icyo nkora kubera ko aho nari ntegereje amafaranga ari ku musaruro w’ibigori nagemuye, urumva icyabayeho nagujije inshuti n’abavandimwe mbona abana babiri biga mu mashuri yisumbuye bagiye ku ishuri, ku buryo nifuza ko batwishyura nkishyura iyo myenda natse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Syliver, avuga ko iki kibazo cy’abahinzi batangiye ibiganiro na Rumbuka yabatwariye umusaruro igatinda kubishyura, ku buryo hari n’amafaranga yatangiye kwishyura abahinzi.

Ati : “Ikibazo kigeze ku musozo kuko turi gukorana na Rumbuka  cyane cyane tuganira kugira ngo abahinzi  bose bishyurwe, ku buryo kuri ubu hari abamaze kwishyurwa, kandi n’abandi biri gukurikiranwa ngo bishyurwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko umwenda wose abahinzi b’igihingwa cy’ibigori bari bafitiwe na Rumbuka ungana na 1 180 914 600Frw, aho amafaranga amaze kwishyurwa angana na 937 614 948 ni ukuvuga ko hasigaye 243 299 659.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE