Kamonyi: Abahinzi bagaragaza impamvu bazatora Paul Kagame

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza, baravuga ko impamvu bagomba gutora Paul Kagame, ishingiye kukuba yarabafashije bakabona nkunganire ku mafumbire bakoresha mu buhinzi bwabo.

Mukansanga Epaphinie umwe muri abo bahinzi, avuga ko nta wundi mukandida yatora atari Paul Kagame, kuko yamufashije kubona ifumbire.

Ati: “Jyewe impamvu nta wundi mukandida nzatora bituruka ku kuba Paul Kagame iyo atampa nkunganire mba ntacyo ndi kubona mu buhinzi bwanjye, kuko nk’ubu kugura ifumbire itariho nkunganire bigusaba gutanga ari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 850 frw mu gihe iyo iri kuri nkunganire itarenga amafaranga 500”.

Mukansanga, akomeza avuga ko ikindi gituma azatora Paul Kagame, gishingiye ku kuba yarateje imbere ubuhinzi bakava ku guhingira inda gusa bakinjira ku guhingira isoko bakanihaza mu biribwa.

Aragira ati: “Ubwo icyambuza gutora Paul Kagame ni ikihe? Kandi yaramfashije kuva ku guhinga ngasarura ibilo 25 by’ibishyimbo byo kurya gusa ubu nkaba nsigaye neza 450 kg z’ibishyimbo, bikaba byaratumye nanjye nsigaye nkora ku ifaranga mu gihe mbere no kwihaza mbikuye kubyo nejeje byabaga ari ingorabahizi.”

Mugenzi we nawe uhinga mu gishanga cya Kibuza witwa Bizimana Innocent, avuga ko impamvu azatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida, ari ukumwitura nyuma yo kumwigisha kuva mu buhinzi bwa gakondo akinjira mu buhinzi bwa kijyambere.

Ati: “Ni byo jyewe nta wundi mukandida nzatora atari Paul Kagame kugira ngo akomeze kutwitaho twe nk’abahinzi nkuko yatuvanye mu buhinzi bwa gakondo akatwigisha gukora ubuhinzi bwa kijyambere duhereye ku guhuza ubutaka.”

Bizimana akomeza avuga ko impamvu yo gutora Paul Kagame, ahanini ishingiye ku kuba yarabavanye mu guhinga ari ba nyamwigendaho.

Aragira ati: “None se muvandimwe reka nkwibwirire nti, nzamutora kuko nkurikije uburyo ngihinga mu isambu yanjye gusa nta musaruro nabonaga, ariko aho negereye abandi tugahuza ubutaka nsigaye mbasha gucyura amafaranga y’u Rwanda 500 000 ku gihembwe cy’ihinga kimwe, mu gihe mbere no kwihaza n’abo mu rugo ku byo nejeje  byagoranaga none urumva ko nsagurira n’isoko nkacyura ifaranga”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin ahamya ko kuba abahinzi barashyiriweho nkunganire ku mafumbire, abahinzi inyungu babonaga yazamutse ku kigero kiri hejuru ya 50%.

Ati: “Njyewe nk’umuntu ukora mu buhinzi, mbona iriya nkunganire ku mafumbire yarazamuye inyungu y’umuhinzi, kuko mbere wasangaga kubera ubushobozi buke batanasha gufumbira uko bikwiye, ku buryo hegitari yeragaho 500 kg z’ibigori, ubu nyuma y’uko bahawe nkunganire ku mafumbire aheraga 500 kg hasigaye hava toni 2, ni ukuvuga ko hasigaye hava umusaruro ungana 2 000 kg.

Abo bahinzi bavuga ko bafite byinshi mu buhinzi bwabo bashingiraho, bemeza ko bazatora Paul Kagame, bagera kuri 426 bibumbiye muri koperative KOBIAK, bakorera ubuhinzi bw’imboga, ibishyimbo n’ibigori kuri hegitari zisaga 40.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE