Kaminuza ya Harvard yashinjwe ivanguramoko

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashinje Kaminuza ya Harvard kutubahiriza uburengenzira bwa muntu no gukorera ivanguramoko abanyeshuri b’Abayahudi n’Abanyayisiraheli bayigamo.

Mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa Harvard, Alan Garber n’itsinda ryihariye rya Leta ya Amerika ryatangaje ko iperereza ryabo ryasanze mu bihe bitandukanye, Harvard yarirengagije nkana, igira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’ivangura n’irondamoko ryakorewe abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi b’Abayahudi.

Iyo baruwa yavugaga ko benshi mu banyeshuri b’Abayahudi biga muri Harvard bakorewe ivangura mu kigo, mu gihe kimwe cya kane muri bo bavuga ko bumva badatekanye.

Mu itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2025, ryaragaragaje ko Amerika yiteguye guhagarika inkunga zose za Leta iyo kaminuza yagenerwaga n’ubundi bufasha mu gihe ibyo bikorwa batabihindura.

Iyo baruwa yagize iti: “Nidahinduka izahita ihagarikirwa inkunga zose z’amafaranga ava kuri Leta ya Amerika, ndetse bizakomeza kugira ingaruka ku mubano wayo na Leta.”

Mu itangazo ryasohowe na Harvard, yamaganye ibirego byose   ishinjwa.

Yavuze ko yafashe ingamba zigaragara kandi z’igihe kirekire mu guhangana n’ivangura rikorerwa Abayahudi muri kaminuza ndetse ko hari intambwe igaragara yatewe mu kurwanya urwango, irondamoko n’ivangura.

Itangazo rya kaminuza ya Harvard ryagaragaje ko kurwanya ivanguramoko ari urugendo rukomeje kandi batari bonyine ndetse ko biyemeje guharanira ko abanyeshuri bo muri Isiriraheli n’Abayahundi bahabwa  bashyigikirwa mu bikorwa by’iterambere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yavuze ko hari ibiganiro by’ibanga hagati ya Leta na Kaminuza ya Harvard.

Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zihanganye n’amakimbirane arebana n’ibirego by’ivangura rikorerwa Abayahudi mu mashuri kuva haba imyigaragambyo y’abanyeshuri ku rwego rw’igihugu, yamagana intambara ya Isiraheli muri Gaza.

Perezida Donald Trump yamaganye iyo myigaragambyo avuga ko itemewe n’amategeko, ashinja abigaragambya kurangwa n’irondamoko.

Leta ya Trump yahagaritse inkunga ya miliyari 2.5 z’amadolari yagenerwaga Harvard, ayibuza kongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga no kwirukana abasanzwe bayigamo ndetse ayiteguza gutanga imisoro.

Harvard yateye utwatsi ibyo isabwa byose, irega Leta ya Trump mu nkiko iyishinja ko ibihano bafatiwe ari  ibikorwa byo kwihimura no kurenga ku mategeko.

Kaminuza ya Harvard ihakana ibirego by’ivanguramoko ishinjwa na Leta zunze ubumwe za Amerika
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE