Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka

Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakozd impanuka ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Azerbaijan aherekejwe n’izindi kajugujugu ebyiri.
Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru, bikaba bivugwa ko bamwe mu bari kumwe na Perezida muri iyo ndege babashijd kuvugana n’ibirindiro bikuru bikaba bitanga icyizere ko bishoboka ko nta waba yahasize ubuzima.
Indege ebyiri zari ziherekeje iyarimo Perezida, bivugwa ko zasohoye amahoro.
Bivugwa kandi ko indege yakoze impanuka yari irimo n’abandi bayobozi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n’umuyobozi w’Umusigiti wa Tabriz, Seyyed Mohammad-Ali Al-Hashem.
Phil Foden says:
Gicurasi 19, 2024 at 8:38 pmImanishimwe kuba Iburahimu Rayisi nacyoyabaye ndetse nabaribari muriyo kajugujugu .