Kagarama: Urubyiruko rwasabwe kuba igisubizo ku gihugu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rwasabwe kuba igisubizo ku gihugu no kurangwa n’indangagaciro bityo rugateza imbere igihugu.

Byagarutsweho ejo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Kagarama ku nsanganyamatsiko igira iti: ”Gukomera ku murava wacu”.

Uwayo Rwema Emmanuel, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, avuga ko urubyiruko rukwiye kuba igisubizo aho igihugu kibakeneye.

Yagize ati: ”Igihugu cyaduhaye amahirwe, tuyakoreshe kandi tuyabyaze umusaruro, niba ushaka kuba inshuti ya Perezida Kagame ugomba gukora. Dukore, duhange imirimo dutange ibisubizo aho igihugu cyacu kidukeneye”.

Mukayisire Francine ushinzwe amatora mu Murenge wa Kagarama yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu kandi zitagomba gupfa ubusa.

Ati: ”Uruhare rwanyu n’imbaraga zanyu birakenewe mu kubaka iki gihugu. Vuba aha dufite igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mwirinde uwo ari we wese watuma amatora atagenda neza ahubwo mwitabire amatora.

Uruhare rwanyu ruzagaragare kandi mube maso murebe abashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu”.

Biziyaremye Elie, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Murenge wa Kagarama, avuga ko ababohoye u Rwanda bari urubyiruko.

Ati: “Amahirwe barayivukije babohora igihugu, uko kwitanga bagize natwe turagusabwa kandi ni ngombwa, ubwo bwitange bwaturutse ku mbaraga natwe dukoreshe imbaraga z’umubiri kuko turazifite duteze imbere igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati: ”Perezida Kagame yaravuze ngo n’ahatari aha twahagera, umukorerabushake mukuru dufite ni Perezida Paul Kagame, natwe tugire ubwitange kandi turabishoboye, hakenewe abantu bafite gutekereza kwiza kandi bareba kure, dukore tudategereje inyungu, ni yo mpamvu twitwa abakorerabushake”.

Izabayo Jean Aimé Desire, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kagarama, yavuze ko ko urubyiruko rwishimira intambwe rwateye umwaka ushize, akavuga ko bagiye gukomerezaho no muri uyu mwaka bakora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ati: ”Mu bikorwa twishimira twagezeho harimo no kuba twarafashije umuturage utari wishoboye tukamusanira inzu ye, aho ubu abayeho neza.”

Avuga ko icyo gikorwa cyakozwe gifite agaciro k’asaga 1,110,000 FRW. Ni mu gihe mu bindi bikorwa urubyiruko rwakoze; birimo amahugurwa bahaye urubyiruko mu gukoresha no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ayo kubyaza umusaruro umutungo bafite nko gukora Kandagira ukarabe hifashishijwe amajerikani n’indobo bishaje.

Izabayo Jean Aimé Desire, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Kagarama
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE