Kagame yijeje ab’i Nyagatare na Gatsibo kubasura nyuma y’amatora

Mu gihe abaturage bo mu Karerere ka Nyagatare n’aka Gatsibo bijeje umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuzamutora ijana ku ijana ngo akomeze kuyobora u Rwanda, na we yabijeje ko azongera kubasura nyuma y’amatora ateganyijwe ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024.
Paul Kagame yabigarutseho ubwo yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare ahahuriye abaturage basaga 300,000 barimo abaturutse mu Karere ka Gatsibo no mu bindi bice by’Igihugu.
Yagize ati: “Nk’uko navuze ngo nzagaruka hano, nzajya ngaruka hano, na nyuma y’itariki 15 bizanzana hano.”
Ni nyuma yo gutanga ubutumwa bwibanze ku kuganiriza abaturage ku mahirwe afite yo guhabwa icyizere cyo kuyobora u Rwanda, kuko bimuha inshingano zo guharanira ko abaturage bakomeza kubaho bafite icyizere cy’ejo hazaza.
Yavuze ko mu mahirwe afite hakubiyemo inshingano yo guharanira ko abitangiye kubohora u Rwanda bakanahasiga ubuzima, ibikorwa byabo bitazaba imfabusa binyuze mu gukumira ko abaturage bakongera kubaho batizeye kuramuka.
Ati: “Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze, ni uwonguwo. Ni uwo wo ku gipfunsi ndetse. Buriya gutora FPR no kuba FPR ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu, agomba kuramuka byanze bikunze.”

Yabwiye abaturage ba Gatsibo na Nyagatare ko nta kabuza iterambere rigomba kurushaho kubegera kuko atari ukubagirira neza ahubwo ari ngombwa kandi ari n’inshingano z’ubuyobozi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko gutora FPR Inkotanyi ari ugutora amajyambere, ubumwe na demokarasi muri rusange.
Ati: “Gutora rero FPR ni ugutora amajyambere, ni ugutora ubumwe, ariko icyo gikorwa ni demokarasi. Igihe tukiriho rero twese, ndetse mwebwe abakiri batoya, ibihe biri imbere ni ibyanyu muzabe za ntare ntimuzabe imbwa. Intare ntizivamo imba rwose, intare zivuka ari intare zigasaza ari intare. Mwebwe batoya mufite inshingano yo gukomeza rwa rugendo rw’abaje mbere yanyu, bamwe bambutse bakongera bakagaruka banyuze hano.”
Yibukije urubyiruko rw’umwihariko ko inshingano yarwo y’ibanze ari ugutera imbere cyane ko ibyo kongera guhunga igihugu byabaye amateka mu Rwanda.
Yasabye urubyiruko n’abaturage bose muri rusange kwitorera FPR banazirikana amateka n’inshingano bafite zo kudatatira igihango
Yifurije buri wese kugana inzira ya kijyambere mu byo bakora byose maze bagakungahara ari na ko bakiza igihugu cy’u Rwanda ndetse n’iby’abaturanyi.
Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare, Umukuru w’Igihugu yakomereje muri Kayonza aho na ho yakiriwe n’abasaga 280,000 na bo bashimangira ko gutora FPR Inkotanyi ari ugutora ubuzima buzima.












