Kagame ni mwe na mwe muri Kagame- Perezida Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wawo Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko Kagame ari bo, na we akaba bo.
Ni ibyo yagarutseho ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.
Mu ijambo rye umukandida Paul Kagame yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti zawo, bari bazinduwe no kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza bari baje ari benshi.
Ati: “Ndabashima cyane, ariko rero mfite ikibazo cy’aho mpera naho nsoreza kuko abavuze bose ibyo batugejejeho bikubiyemo byose, ibyo tumaze kugeraho mu myaka 30 ishize n’ibyo tumazemo igihe cy’ibyumweru bitatu bishize.”
Abantu batandukanye bavuze ibigwi Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame, basobanura ko ibyiza bamaze kugeraho ari we babikesha na we abasubiza ko bigerwaho babigizemo uruhare.
Bifashishije indirimbo ya Theo Bosebabireba yitwa Ingoma yawe niyogere, abitabiriye mu buryo bwo kwizihirwa bagize bati “Nshingiye ku byo nabonye ndi umugabo wo guhamya ko nta kure cyane habaho Kagame atageza u Rwanda, Kagame Paul nayobore [….]
Ibyo bavuze byashimangiwe na Sandirine Isheja Butera wavuze ko mu rugendo rw’ibyumweru bitatu bamaze bafatanyije na Kagame Paul yabahaye ibyishimo, impanuro, n’ubwisanzure, bityo ko kuri ubu ari we bakabaye bita Utumatwishima.
Ati: “Nyakubahwa Chairman, ibyumweru bitatu birashize muzengurutse Igihugu mwageze mu Turere dutandukanye, twaganiriye byinshi, mwaduhaye impanuro nyinshi twarataramye, twarishimye, umunezero mwaduhaye ahubwo ngira ngo utumatwishima ni mwe undi tuzamushakira irindi zina.”
Mu kubasubiza Paul Kagame yagize ati: “Erega Kagame ni mwe na mwe muri Kagame, kandi twese turi FPR, turi Inkotanyi ndetse tukaba n’Intare. Biragaraga ko hano hari aho gusoreza uru rugendo rw’ibyumweru bitatu tumaze dukora, ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi, ariko si ubwinshi bw’imibare gusa ni ikimenyetso cy’ibikorwa nabyo byinshi kandi bizima.”
