Kagali yungutse ishuri ryigisha abakanika telefoni 

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Kuba telefoni cyangwa radiyo zizakomeza gukorwa n’abirwanaho muri karitsiye bigiye kuba amateka, nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hatangijwe ishuri ryigisha gukanika telefoni mu buryo bw’umwuga. 

Iryo shuri riratanga icyizere cy’uko mu gihe umubare w’abatunze telefoni ngendanwa ukomeje kwiyongera mu Rwanda, izigize ikibazo zizajya zikorwa n’abanyamwuga bafite ubimenyi ku ikoranabuhanga rigezweho. 

Iryo shuri ryiswe ‘Tajyire Training Center’ rirakorera muri Matheus House mu Mujyi wa Kigali, rikaba ryitezweho kwigisha rihereye ku babikoraga birwanaho bagahinduka abanyamwuga. 

Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko ibikorwa by’abasherisheri byabangamiraga aho wasangaga  babakurubana, abandi bakabatsindagira telefone badafite gahunda yo kugura.

Bavuga ko icyiza ari uko bene nkabo  baba bafite aho bakorera abakiriya baje muri izo serivise bakajya bahabasanga.

Akuzwe Bella Fridah yagize: “Bitewe n’ukuntu bahatiriza; bagukurura, bagukoraho batuma unakoresha telefone nta gahunda wari ufite. Ariko reka twizere ko iryo shuri rizabafasha byibuze gukora kinyamwuga bakareka gutangira abantu.”

Nsengiyumva Emmanuel nawe ati: “Impamvu baza gutangira abantu ni uko abenshi muri bo baba batazi ibyo gutekinika ariko buriya babifiteho ubumenyi ntabwo ntibazabyongera.”

Ubuyobozi bwa Tajyire Electronics Group, isanzwe icuruza ikanakanika ibikoresho by’ikoranabuhanga, bugaragaza ko mu rwego rwo guca ako kajagari biyemeje gushinga ishuri ryigisha abasherisheri ibyo gutekinika no kwihangira imirimo.

Umuyobozi Mukuru wa Tajyire Electronics Group, Gahungu Lambert, avuga ko bimwe mu byuho iryo shuri rizaziba ari uguca akajagari k’abasherisheri, rikabafasha kumenya akazi, kugakora kinyamwuga no kubona amaseta ya make bakoreramo.

Ati: “Mubona abantu hano bagenda bafata abantu ngo tubagurishe telefone; abo bose turi kubaremera umwanya bashobora gukoreramo ku mafaranga make. Ikindi imwe mu ntego twari dufite ni ukugira ahantu twigishiriza abantu ari na yo mpamvu turi kwigisha abakiri bato. Kera umuntu yavaga ku muhanda cyangwa mu rugo akavuga ngo njye nkora telefone ugasanga aho kuyikora arayishe.”

Gahungu ashimangira  ko yiteguye gufasha Igihugu guca ubucuruzi  bw’akajagari nkuko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga  ko abagendana ibicuruzwa imbere y’amaduka, amasoko, ahategerwa imodoka n’ahandi bibangamira abakora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bigateza umutekano muke.

Umujyi wa Kigali kandi ugaragaza ko witeguye guca ubwo bucuruzi  binyuze mu guha abacuruzi imyanya mu masoko no kubafasha kwiteza imbere.

Biteganyijwe ko ishuri Tajyire Training Center  rizigisha abarenga ibihumbi 10 mu gihe cy’imyaka itanu kandi bose bazaba bakora imirimo y’imyuga kandi ibabyarira inyungu.

Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.

Ni mu gihe amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro akomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, aho imibare igaragaza ko  71%  by’abayasoje babona imirimo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa  2025 Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza Imbere Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro ,(RTB) rwagaragaje ko umubare w’abiga ayo masomo ukomeza kwiyongera aho wageze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022.

Hashizwe ishuri Tajyire Training Center rizafasha abasherisheri kwiga gukanika telefone kinyamwuga
Abazajya basoza amasomo yabo bazajya boroherezwa kubona amaseta yo gukoreraho
Gahungu Lambert, Umuyobozi Mukuru wa Tajyire Electronics Group, avuga ko yiyemeje gufasha urubyiruko kwiga imyuga
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE