Kaburimbo ihuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba igeze kuri 70%

Umuhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo, ugeze ku kigero cya 70% ushyirwamo kaburimbo.
Uwo muhanda urimo ibice bibiri, icya mbere cyahereye mu mujyi wa Karongi kigera mu nkambi ya Kiziba, ufite kilometero 14.5 watangiye kubakwa mu mpera z’umwaka ushize. Uburebure bwagaragajwe n’inyigo y’umuhanda kuva Karongi- Kiziba- Gisovu- Uwisumo ni kilometero 49,7.
Uyu muhanda uje ari igisubizo ku baturage batuye mu Murenge wa Rwankuba ndetse n’abatuye Kiziba kuko uzabafasha kongera ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Abandi bagorwaga n’umuhanda uturuka mu mujyi wa Karongi werekeza Kiziba ntiwari umeze neza, harimo n’imiryango itari iya Leta ikorera mu nkambi ya Kiziba mu bikorwa byo kwita ku mpunzi zisaga 15 000,hagendewe kuri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yagezaga muri Kamena 2023.
Ubusanzwe muri uyu muhanda, kaburimbo yagarukiraga hafi y’ishuri rya IPRC Karongi, ariko ubu urahera mu mujyi wa Karongi.
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.


