Kabgayi: Yafashwe n’inda ari kwamamaza  Paul Kagame 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umubyeyi Kamugisha Marie Gorethi ukomoka mu Murenge wa Nyamabuye mu  Karere ka Muhanga, yafashwe n’inda ari ku kibuga cyo ku Mubuga mu Murenge wa Shyogwe,  aho yari yagiye kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Igitangaje ni uko uwo mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu nzu y’ababyeyi igezweho bubakiwe na Perezida Kagame. 

Kamugisha Mari Gorethi avuga ko mu gitondo bari  bamubujije kuva mu rugo ngo ajye kwamamaza umukandida we Paul Kagame, gusa nyuma aza kujyayo.

Ati: “Babanje kunyangira kujya kwamamaza Perezida wanjye Paul Kagame, ariko nyuma nza kujyayo ndetse banyicaza ahantu heza hari hagenewe ababyeyi.”

Akomeza avuga ko mbere yo gufatwa n’inda yabanje kubona umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yari yaje kwamamaza.

Ati: “Narakomeje ndicara ndeba n’abahanzi, noneho Paul Kagame araza ndetse mubona ari mu modoka agenda adusuhuza noneho anadusezeraho, ari na bwo nanjye nasohokaga nagera hanze ngafatwa.”

Kamugisha yongeraho ko yafashijwe  n’abaganga bagahita bamuzana ku nzu y’ababyeyi noneho abaganga yahasanze ku uburyo kuri ubu ameze neza.

Atii: “Ubwo nafatwaga abaganga bari ku kibuga banzanye mu modoka bangeza hano ndi munsanze. Gusa abaganga nahasanze baramfashije kandi n’ubu bari kumfasha ku buryo nta kibazo mfite”.

Gusa intego ye ngo ni ukuzatora umukandida Paul Kagame kuko yamuhaye umugisha ubwo yajyaga kumureba ndetse akamwibutsa ko agomba gukora cyane.

Ku ruhande rwa Uwamariya Valentine, umubyaza ku bitaro bya Kabgayi, avuga ko Kamugisha yafashijwe akabyara neza.

Uwamariya ati: “Kamugisha yatugezeho ejo mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba azanywe n’abaganga bari bari kuri Site Paul Kagame yiyamamarijeho, noneho turamwakira turamufasha ubu yabyaye neza umwana aronka neza nta kibazo. Ibisigaye turakomeza ku mukurikirana kandi ari mu maboko y’abaganga ari guhabwa service inoze.”

Gusa Uwamariya na we akomeza agira ati: “Kuba Kamugisha yabyaye avuye kwamamaza Perezida Paul Kagame kandi akaba abyariye muri iyi nzu y’ababyeyi twubakiwe na we ni umugisha ukomeye kuriwe no kumwana yabyaye.”

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste, iyi  nzu  y’ababyeyi yakiriye Kamugisha waje kuhabyarira afatiwe n’inda aho yari yagiye kwamamaza Paul Kagame, iri ku Bitaro bya Kabgayi.

Yatangiye kwakira ababyeyi ku wa 23 Ukuboza 2023,  aho  ishobora kwakira ababyeyi 400 bashobora kuryama utabariyemo ababa baje kwisuzumisha bataha.

Ubwo umukandida Paul Kagame yiyamamazaga mu Karere ka Muhanga, ari na bwo Kamugisha yafatiwe n’inda yibukije Abanyarwanda ko u Rwanda atari ruto ku buryo hari uwaruhezwamo, ndetse ko icya mbere ari ugukora cyane bakiteza imbere bagasagurira n’amahanga. 

Inzu y’ababyeyi ab’i Muhanga bubakiwe na Perezida Kagame
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Pierre celestin says:
Kamena 26, 2024 at 8:01 am

Muraho? Inkuru yanyu irashimishije cyane ariko se kuki mutavuze igitsina uyumubyeyi yabyaye? Numuhungu cg numukobwa?

Mugirwanake Angélique says:
Kamena 26, 2024 at 8:46 am

Mwaramutse
Ndashimira Imana cyaneee kubwa Marie Gorethi winarutse uyu mwana avuye kwamamaza umubyeyi wacu.
Ndashimira nanone Imana yaduhaye H. E Paul Kagame.byari bikwiye ko M. Gorethi arara abyaye kubera ko yabonye Paul Kagame, kuko uriya mubyeyi wacu atera ishaba arakabyara. Imana yamwambitse ubwiza impande zose.

Angélique Mugirwanake says:
Kamena 26, 2024 at 8:49 am

Umubyeyi wacu H. E Paul Kagame atera ishaba. Imana ikomeze imwagure yo kabyara.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE