Kabgayi: Mgr Ntivuguruzwa yijeje ko hazakomeza gushakishwa imibiri y’Abatutsi bahiciwe

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Balthazar Ntivuguruzwa arizeza abarokokeye i Kabgayi ko hamwe n’ibigo bitandukanye byari byarahungiyemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside bakahicirwa ntihamenyekane aho imibiri y’abahiciwe yajugunwe, bazakomeza gushaka amakuru akwiye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 24 Gucurasi 2024, ubwo ibigo bikorera ku gasozi k’Amateka mabi ya Jenoside byibukaga Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi bamwe muri bo bakahicirwa naho abandi bagatwarwa n’imodoka bakajya kujugunwa mu mugezi wa Nyabarongo n’ahandi hataramenyekana.
Yagize ati: “Turibuka ibihe bibi bya Jenoside byatumye abana baba imfubyi, abagore n’abagabo bakaba abapfakazi, abandi bakabaho mu buzima bubi bwo kutagira uwabitaho.”
Yongeyeho ati: “Ikiremwamuntu cyaratandukiriye kubera inyigisho mbi zigishijwe Abanyarwanda igihe kirekire bituma urwango ruganza ineza himikwa ikibi kitajyanye n’Ivanjili twigisha bituma imbaga y’abari bahungiye ku gasozi ka Kabgayi bahicirwa naho abandi bajyanwa kwicirwa ahatazwi harimo no mu Ngororero batwawe n’imodoka.”
Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Diyosezi ayoboye buzakomeza gufasha abarokotse mu isanamitima no gukomeza gufasha mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi mu bigo byari bicumbikiye Abatutsi bari bahahungiye.

Yagize ati: “Ni byo hari imibiri itaraboneka ariko tuzakomeza gufatanya n’abafite amakuru yaho imibiri yaba iri [….] kuko bafite inshingano zo kwerekana cyangwa gutanga amakuru ahamye, tuzakomeza gufasha abarokotse mu isanamitima kuko iyo uwari warabuze uwe amubonye biramufasha, araruhuka akumva ko adakwiye gucika intege kuko aba aha urwaho abatamwifuriza ineza.”
Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Muhanga Dushimirimana Fidèle, avuga ko umusozi wa Kabgayi ubitse amateka y’Abatutsi bahiciwe bahahungiye basaga ibihumbi 50 hakaba hamaze kuboneka bake.
Ati: “Mu gihe cya Jenoside mu bigo byinshi byo kuri uyu musozi hari hahungiye Abatutsi benshi bahizeye kuharokokera ariko barahicirwa abandi burizwa imodoka bajya kwicirwa mu Ngororero bajugunwa muri Nyabarongo naho abandi bajyanwa kwicirwa ku ngoro ya Muvoma (MRND).”
Yongeye gusaba ababa bazi aho abishwe baherereye gutanga amakuru.
Ati: “Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 12 mu bihumbi bisaga 50 bari bahahungiye nubwo hari benshi na none baharokokeye, ariko ntabwo twizeye ko imibiri yose y’abahiciwe yabonetse turacyasaba ko abafite amakuru bayatanga tukabashaka bagashyingurwa mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’Ishuri rya Kabgayi ryitiriwe Mutagatifu Yozefu, Akimana Innocent avuga ko bikigoranye kumenya neza amakuru kubera ko hari abahabaga muri Jenoside batakihaba ndetse mu mizo ya mbere impunzi zihagera zaranditswe ariko bakomeje kwiyongera abandikaga barahagarika.
Ati: “Biracyagoranye ku buryo bwo kumenya neza amakuru kuko impunzi z’Abatutsi zikihagera barandikwaga ariko haza kubaho itotezwa ku bandikaga abari bahahungiye bakomeje kwiyongera barabireka. Natwe dufite abafurere bacu batwawe n’imodoka tutazi aho bajyanywe bajya kwicwa ariko amakuru y’imibiri iyo yamenyekanye irashakishwa kuko ni uguha agaciro abacu bishwe nta ruhare babigizemo, ahubwo ari ukubera urwango rwigishwijwe Abanyarwanda rushingiye ku moko.”
Umuyobozi w’Akare ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko bazakomeza gushaka amakuru yahagiye hajugunywa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati: “Tuzakomeza gushishikariza abantu batuye mu nkengero z’Umusozi wa Kabgayi ndetse n’abahakoreraga kugira ngo turebe niba hari amakuru ahari yatuma dushaka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunwa ahatazwi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bambuwe n’abicanyi”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri ibihumbi 12 yabonetse i Kabgayi no mu nkengero zaho.





