Maj. Gen. Kabandana Innocent yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Maj. Gen Kabandana Innocent amugira Lieutenant General.
Lt. Gen. Kabandana ni we wayoboye bwa mbere ingabo na Polisi by’u Rwanda byoherejwe guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Umwaka urashize u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri iyo Ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko mu gihe gito zigezeyo zahise zotsa igitutu ibyihebe ku buryo mu gihe kigera ku kwezi byari byataye ibirindiro byinshi.
Nyuma y’umwaka, abaturage benshi bari bamaze imyaka myinshi mu nkambi basubiye mu byabo ndetse ni igikorwa gikomeza.
Inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’umutekano zoherejwe n’u Rwanda ngo zifatanye n’iza Mozambique ndetse n’izoherejwe nUmuryango SADC (SAMIM) yazisimbuweho na Maj Gen Eugene Nkubito mu mpera z’ukwezi gushize.
Lt. Gen. Kabandana wabaye Umugaba w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Forces), avugwaho kuba intangarugero mu mirimo akora, ndetse benshi mu bo yayoboye bamuziho ko bimugora kwihanganira amafuti n’ubunebwe.