K8 Kavuyo yongerewe mu baraperi bazaririmba mu gitaramo icyumba cya Rap

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

K8 Kavuyo uzwi mu muziki nyarwanda yiyongereye ku rutonde rw’abaraperi bazagaragara ku rubyiniro akongera kuririmbira abakunzi be mu gitaramo icyumba cya Rap giteganyijwe tariki 10 Mutarama 2025.

Ni igitaramo cyari kuba tariki 27 Ukuboza 2024 kigasubikwa ku munsi nyirizina ndetse harimo n’abari bamaze kugera aho cyagombaga kubera baguze n’amatike, ariko bitewe n’uko haguye imvura irimo umuyaga mwinshi yangiza byinshi mu byuma byagombaga gukoreshwa.

Olivier Habineza umwe mu barimo gutegura iki gitaramo, avuga ko imyiteguro yacyo igeze kure, mu gihe kibura iminsi 3 gusa ngo kibe.

Ati: “Imyiteguro tuyigeze kure, abahanzi bose bariteguye nta numwe ubura usibye uwiyongereyemo witwa K8 Kavuyo, tugeze ku kigero cya 90%, kuko uyu munsi ni bwo turi butangire gukora urubyiniro no gushyira ku murongo ibikenewe byose (turakora Setup uyu munsi).”

Avuga ko gusubikwa kwacyo atari ikintu cyabagoye kugifatira umwanzuro, ariko ko bahuriyemo n’imbogamizi z’uko cyagombaga kuzamo abanyeshuri, bakaba bazagikora barasubiye ku ishuri.

Ati: “Nyuma y’uko imvura irimo umuyaga mwinshi yari imaze kugwa ibyuma byinshi byari byagiyemo amazi, ariko ikibazo kinini twari dufite ni uko amapoto yo ku i Rebero yakagamo umuriro, tubona ko ducometse ibyuma byateza impanuka idasanzwe, tuvugana n’inzego z’umutekano zari zihari dusanga ari byiza ko twabisubuka aho gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Akomeza agira ati: “Muri sistemu twari tumaze kugiramo abantu benshi cyane tutamenya umunyeshuri n’utari umunyeshuri, ariko hari uburyo duteganya kuzabafasha mu kindi gitaramo icyumba kizaba, kuko ni gahunda duteganya gukomeza kandi bitari muri Kigali gusa ahubwo tukajya no hanze ya Kigali. Kuba batazaboneka mu cyumba ni imwe mu mbogamizi twahuye nayo, ariko uburyo bwo kuzabafasha burahari dushingiye kuri sisitemu baguriyeho amatike.”

Agaruka ku bantu bari baguze amatike, Olivier Habineza avuga ko buri wese wari wayiguze azayikoresha n’ubundi akinjira kandi n’uwataye cyangwa akibwa telefone yari yaguriyeho itike ye asabwa gusa kuba yibuka inomero ya telefone yakoresheje agura bazamufasha akitabira igitaramo.

Ni igitaramo avuga ko kizarangwa n’ibyishimo kuko Ma Africa irimo kugitegura yifuza guhuza abaraperi bagera kuri 14 n’abakunzi babo, bagasanga gusiba muri icyo gitaramo ari ugusibira mu mwaka wawe wose.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizagaragaramo abaraperi barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe, Ish Kevin, K8 Kavuyo n’abandi. Kizaba tariki 10 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.

Ubusanzwe amazina bwite ya K8 Kavuyo ni Muhire William.

Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P n’abandi baraperi bazataramira abakunzi babo mu cyumba cya Rap
K8 Kavuyo yamaze kongerwa mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE